00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubaka ‘servers’ mu isanzure birashoboka?

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 7 February 2026 saa 03:34
Yasuwe :

Tekereza uhagaze imbere mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kubika Amakuru [National Data Center] i Kigali mu Rwanda. Imashini ziba zisa nk’izigerekeranye, amatara azima yaka. Izi zizwi nka seriveri [servers].

Zihora zihinda. Zitunganya amakuru anyuranye kuva ku nyandiko za leta kugeza ku yandi y’ingira kamaro kuri njye nawe.

Icyumba kibamo izi mashini kiba kirimo urusaku ariko kinashyushye cyane. Kugira ngo izi mashini zitangirika kubera ubushyuhe, hashyirwamo ibyuma bikomeye bikonjesha bihora bikora ubutitsa, bigakoresha amashanyarazi menshi cyane.

Uku niko biba byifashe ahantu hose habikwa amakuru, kuva mu Rwanda kugeza i Silicon Valley. Izi mashini ni zo bwonko bwa internet, ariko zikenera ibintu byinshi cyane.

Uyu munsi bimwe bigo bibika amakuru bikoresha amashanyarazi ashobora kungana n’akoreshwa n’ibihugu bimwe na bimwe, kandi zigakenera litiro zitagira ingano z’amazi kugira ngo zigumane igipimo cy’ubushyuhe kitari hejuru.

Tekereza ibi! Byagenda bite turamutse twimuriye izi mashini zishyuha kubi kandi zigakenera byinshi, ahantu hari ingufu zidashira? Hahandi hahora ubukonje budasaba ikiguzi?

Ibi abahanga mu by’ikoranabuhanga babitekereje kera, bemeranya ku mushinga wo kubaka ubu bubiko bw’amakuru mu isanzure.

Uko byumvikana ni ko biri! Ububiko bw’amakuru mu isanzure. Ni icyogajuru [satellite] cyuzuyemo mudasobwa. Akazi kacyo kaba ari ukwakira amakuru avuye ku Isi hifashishijwe imirasire [lasers], agatunganywa, hanyuma akongera akoherezwa ku Isi.

Ariko ntibishoboka ko wafata seriveri ngo uzifatishe ku cyogajuru uko gusa.

Kubaka ikigo kibika amakuru mu isanzure bisaba imyubakire iri ku rundi rwego.

Aho kohereza inyubako imwe nini iyo kure, hakoherezwa uduce duto [modules] twa za mudasobwa dushobora guteranywa, nyuma tukavamo seriveri.

Ibigo nka Thales Alenia Space na Starcloud birimo kubaka izi mashini ku buryo ari zo zakifashishwa mu kubaka ububiko bw’amakuru mu isanzure.

Mu gihe utu duce twamara kugerayo, ntibyaba byoroshye ko abantu ari bo bajya kuduteranya ahubwo byakorwa na robot zabugenewe.

Ku Isi seriveri zikenera igisenge cyo kuzirinda imvura, ariko mu isanzure zakenera ibikoresho byihariye byazirinda imirasire yangiza.

Ikindi ni uko ahashyirwa ubu bubiko bw’amakuru mu isanzure ari ingenzi kuko si ahabonetse hose. Amahitamo ya mbere ni ukubushyira ahazwi nka LEO, haba ku butumburuke bwa kilometero 1400 uvuye ku butaka.

Aha ni heza ku mirimo ikeneye kwihuta cyangwa iya buri munsi, nka serivisi za banki cyangwa kureba amashusho kuri internet, kuko igihe signals zimara mu nzira cyaba ari gito.

Andi mahitamo ni ugushyira ubu bubiko kure cyane ahazwi nka [High Earth Orbit- HEO], aho izuba ritajya rirenga cyangwa ngo rikingirizwe n’icyo ari cyo cyose nk’uko ku Isi rikingirizwa n’ibicu.

Aha ni ahantu heza cyane ho kubika ya makuru udakeneye gukoresha ako kanya, ariko uzakenera mu bihe biri imbere.

Inyungu zo kwimurira ububiko bw’amakuru mu isanzure ni nyinshi. Ku Isi mu gicuku nta mirasire y’Izuba iba ikiboneka ngo ibyazwe ingufu, ariko mu isanzure iyo uhisemo ahantu heza, ntiwazigera wongera gukenera ingufu kuko hari aho imirasire y’Izuba itajya ibura.

Ibi bivuze ko waba ukemuye ikibazo cy’ingufu zo gukoresha ngo za seriveri zikore. Ikindi ni uko mu isanzure hahora ubukonje, utakongera gukenera ya mazi yo kugabanya ubushyuhe nk’uko bigenda ku Isi.

Nubwo byumvikana nk’ibyoroshye ariko si ko biri. Ubu iyo seriveri igize ikibazo i Kigali, bifata iminota mike bagahamagara umuntu akagikemura.

Mu isanzure ni ibindi bindi, kuko byaba bivuze ko hari ibyago byinshi ko itazongera gukira ngo ikore akazi kayo. Ibi bivuze ko zigomba kubakanwa ubudahangarwa budasanzwe kugira ngo zirambe.

Ubu iri koranabuhanga riri gusuzumwa. Komisiyo y’u Burayi yakoze inyigo yanzura ko bishoboka kubaka ububiko bw’amakuru mu isanzure, kandi ko bishobora kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rugaragara mu gihe byaba byatangiye gukorwa mu 2050.

Ngayo rero nguko! Ubutaha ushobora kunyoherereza ifoto, ikabanza guca hafi y’inyenyeri ikabona kungeraho.

U Bushinwa na Amerika biri mu bihugu bya mbere byihaye intego zo kubaka umubiko bw'amakuru mu isanzure mu myaka itanu iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages