Umushinga wa Smart Kigali ukomatanyirije hamwe inzego za leta, abikorera n’abandi hagamijwe kubungabunga ikoranabuhanga no kurigira umuco mu buzima bw’abaturage.
Muri iyi gahunda,Ikigo Travigo Ltd, cyakoze porogaramu yiswe Ihoho2, ihuza abagenzi bifuza gutega taxi voiture cyangwa moto n’abashoferi b’ibyo binyabiziga bitabasabye guhagarara ku muhanda igihe kirekire bategereje.
Ni uburyo bufatwa nk’igisubizo cyo korohereza abantu gutegura gahunda zabo no kubafasha mu ngendo za buri munsi bitabasabye kwiyuha akuya bashaka ibinyabiziga bibatwara.
Iyi porogaramu ikora kimwe n’iyamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 yitwa ‘Uber Driver’, aho uyifite muri telefone ye ahita amenya taxi iri hafi y’aho ari, ibiyiranga n’aho iherereye, ndetse akaba yanasaba ko iza kumufata bitamusabye kujya kuyishaka cyangwa ngo arindire ko izaca aho ari nta gahunda bahanye.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Ikigo Travigo Ltd, Bukuru Honesty, yagiranye na IGIHE yatangaje ko yishimira gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri sosiyete.
Yagize ati “Nk’umuntu wize ibijyanye n’ikoranabuhanga nshimishwa no gutanga serivisi zisubiza ibibazo by’abaturage ari ryo nkoresheje. Ubona ko umuntu ashobora kurangiza guhaha akajya guhagarara ku muhanda arindiriye taxi atazi igihe iri buzire ku buryo ibintu bye bishobora kwangirika cyangwa bakabimwiba.”
Bukuru umaze kugira sosiyete z’ubucuruzi eshatu zose zitanga zerivisi z’ikoranabuhanga, yavuze ko porogaramu ye ikora nka ‘Uber Driver’ ariko ikaba ifite akarusho kuko ushobora kuyikoresha uhamagara na telefone bitagusabye internet.
Yakomeje avuga ko porogaramu yakoze ari uburyo bwiza bufasha umugenzi ndetse n’umushoferi ku buryo impande zombi zibyungukiramo.
Yagize ati “Iyo ufite porogaramu yacu ‘Ihoho2’ muri telefone yawe iyo ariyo yose, uhita ubona urutonde rw’abashoferi bari hafi muri metero 500, iyo na bo bayifite.
Uhitamo uwo wandikira kuri nimero uba ubonyeho mukaba mwakohererezanya ubutumwa kuri WhatsApp cyangwa ukaba wamuhamagara bisanzwe. Ibi bifasha umugenzi kudatakaza umwanya ndetse n’umushoferi akabona akazi aho kwirirwa aparitse ngo arindire abaza kumwishakira.”
Mu byo umukiliya avugana n’umushoferi harimo no kumvikana ibiciro by’aho yifuza ko amugeza n’uburyo ari bumwishyuremo, yaba kuyatanga mu ntoki cyangwa hagakoreshwa irindi koranabuhanga.
Bukuru avuga ko impamvu porogaramu yabo ibona abashoferi cyangwa abamotari bari muri metero 500, ari ukugira ngo wa mugenzi ntategereze igihe kinini ndetse n’umushoferi ntakoreshe lisansi nyinshi ajya kumureba.
Nubwo iyi porogaramu yifitemo GPS (uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha umuntu kubona agace runaka aho gaherereye),hari uburyo ifasha abadafite telefone zigezweho.
Yagize ati “Ku bashoferi ntabwo ari ngombwa kuba bafite smartphones; na telefone ziciriritse zirakoreshwa. Dushyiramo uburyo bwo guhuza imodoka cyangwa moto n’ikoranabuhanga buzwi nka ‘‘system ya A11 magnet’’ akaba ari byo byereka umugenzi aho umushoferi aherereye, akamuhamagara.”
Uko porogaramu ikora
Ku bafite telefone za android bajya muri Play Store bakabona iyo porogaramu yitwa Ihoho2, kuyimanura ni ubuntu.
Uhita ubona aho wiyandikisha niba uri umugenzi cyangwa uri umushoferi.
Umugenzi asabwa amazina na nimero ya telefone, mu gihe umushoferi asabwa nimero ye itajya iva ku murongo, nimero iranga imodoka n’indi myirondoro.
Abarenga 50 bamaze kwiyandikisha mu minsi ine
Nyuma y’iminsi ine ubu buryo butangijwe, abashoferi ba taxi ndetse n’aba moto bamaze kwiyandikisha.
Bukuru ati “Kuko amezi atatu ya mbere ari ubuntu abashoferi bose bagaragaje ko babyishimiye, iminsi ine harimo na weekend twari tumaze kubona abarenga 50 ku buryo bigaragaza ko bari babikeneye.”
Nyuma y’amezi atatu, abamotari bazatangira kwishyura ibihumbi bitanu ku kwezi n’ibihumbi icumi ku ba taxi voiture; ku bagenzi bo nta kiguzi.



















TANGA IGITEKEREZO