00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kera kabaye ‘SpaceX’ igiye kugurisha imigabane ku isoko ry’imari

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 April 2026 saa 07:25
Yasuwe :

Ikigo cya SpaceX cyatangijwe na Elon Musk mu 2002, cyatanze impapuro zisaba kwemererwa kugurisha imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane. Iki kigo cyizeye kugenerwa agaciro ka miliyari 1.750$.

Mbere yo gutangira kugurisha imigabane ku bashoramari basanzwe, ikigo gihabwa iminsi 15 yo gutegereza umwanzuro uturuka ku nzego zishinzwe ubugenzuzi.

Itsinda rinini ridasanzwe rigizwe na banki 21 ni ryo rizayobora iki gikorwa kigari.

SpaceX yiteze gukusanya miliyari 75$. Ibi byatuma kiba igikorwa kinini cyo kugurisha imigabane mu mateka, kigahigika ikigo gicukura peteroli cya Saudi Aramco, cyakusanyije miliyari 29$ mu 2019.

Mbere y’iyi ntambwe, SpaceX yari yarakusanyije abarirwa muri miliyari 10$ nk’ikigo cyigenga.

Iki kigo gisanzwe kigenzura umuyoboro mugari w’ibyogajuru ibihumbi 10 bifasha mu itumanaho.

Muri Gashyantare, SpaceX yiyeguriye ikigo cya Musk gikora ibijyanye n’ubwenge buhangano mu masezerano yahaye iki kigo agaciro ka miliyari 1.250$. Iki kigo ubu kinabarizwamo urubuga nkoranyambaga rwa X.

Musk yari yaravuze ko atazagurisha imigabane kugeza ubwo ibyogajuru bye bizagera ku mubumbe wa Mars. Gusa bigaragara ko SpaceX ikeneye amafaranga menshi muri iki gihe.

Bateganya kubaka umuyoboro w’ibyogajuru bigera kuri miliyoni imwe bibika amakuru [data center satellites] mu isanzure, kurangiza icyogajuru cyabo kinini cyitwa Starship no kwishyura ibiguzi bihanitse bya serivisi za mudasobwa bikenewe ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Kera kabaye ‘SpaceX’ igiye gutangira kugurisha imigabane ku isoko ry’imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages