Izi ‘robots’ ziciye agahigo ko kuba iza mbere zigaragaye muri Afurika zitanga serivise yo kwakira abantu.
Izi ‘robots’ ziri gukoreshwa muri restaurant imaze igihe gito ifunguye imiryango yitwa ‘Robot Café’ icuruza ikawa n’ibyo kurya. Ni ‘robots’ eshatu zisa n’abakobwa ziri gukora muri iyi restaurant aho imwe yitwa Nadia indi R24 iya gagatu ikitwa Claire.
Ikinyamakuru Nation Lifestyle cyatangaje ko izi ‘robots’ eshatu, ebyiri muri zo ziri gutanga amafunguro mu gihe indi imwe iri gukora mu kwakira abantu no kubereka aho bicara.
Umuyobozi wa ‘Robot Café’, John Kariuki, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko impamvu yo gukoresha izi ‘robots’ ari uko hari zimwe muri restaurants zitanga serivise ariko nta mwihariko bigatuma batabona abakiliya.
Yagize ati “Restaurant nyinshi zitegura ibyo kurya kandi byiza, zikanakora ibintu neza hamwe na serivise nziza, ariko hakenewe ikintu kiguha itandukaniro n’abandi.”
Izi ‘robots’ zibangikanwa n’abakozi 52 bose ariko ikigambiriwe akaba atari ukwimisha abakozi akazi ahubwo ari ukuzana udushya mu byo bakora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!