00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishoramari rya miliyari 300 Frw ku minara: Umuti uvugutirwa ibibazo bya Internet mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 November 2025 saa 07:51
Yasuwe :

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko u Rwanda rukeneye iminara irenga 2500 yiyongera ku yo rusanganywe kugira ngo internet igezwe ku buso bwose bw’igihugu ku kigero cya 100%.

Ingabire yavuze ko u Rwanda rwifuza kubaka iminara mishya iri hagati ya 720 na 800 kugira ngo internet igezwe mu gihugu ku kigero cya 97% bivuye kuri 83% biriho. Yasobanuye ko rukeneye arenga miliyoni 300$.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragariye Abadepite mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hatangwa serivisi ku baturage.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yagaragaje ko ibibazo byagaragaraye mu baturage ari icyenda birimo kuba tumwe mu duce tw’igihugu tutarageramo internet n’utundi tukaba turimo idafite imbaraga, kuba zimwe muri sisitemu z’ikoranabuhanga zigira ubushobozi buke bwo kwakira ubusabe bw’abazikoresha nko mu buhinzi, uburezi, ubuzima no kwishyura imisoro.

Hari kandi kuba sisitemu y’amakuru ku butaka isaba internet yihuta ariko mu mirenge bakaba batayifite, kuba sisitemu zihagarara ntizikore bigatuma abaturage batabona serivisi, amakuru ari muri sisitemu y’irangamimerere atanditse neza, sisitemu z’ikoranabuhanga zirimo na Irembo zidahuje amakuru n’ibibazo by’ihuzanzira ry’itumanaho mu turere duherereye ku mipaka n’ibindi bitandukanye.

Minisitiri Ingabire Paula yagaragaje ko kuri ubu internet igera ku buso bwa 83% bw’igihugu, bivuze ko hakiri 17% higanjemo ahadatuwe no mu bice by’ibyaro hatagerwa na internet.

U Rwanda rufite iminara y’itumanaho 1781 ikoreshwa kuri internet na ‘fibre optique’ [insinga zo munsi y’ubutaka zikwirakwiza internet] zireshya na kilometero 24.949.

Ati “Ubu turimo tureba icyuho dufite ku buryo ku bijyanye n’ahantu hatagerwa, byasabaga ko tumenya ngo ahatagerwa hangana gute n’igikenewe kugira ngo dushobore kuba twagera 100%. Imwe mu mbogamizi dufite ni imiterere y’igihugu cyacu aho usanga hari aho iminara iri ariko ugasanga ni ku musozi, internet ntigere mu mataba.”

Yavuze ko byagaragaye ko kugira ngo hagezwe mu gihugu hose internet kandi inoze bisaba ko hashyirwaho indi minara 2500 "yiyongera ku irenga 1700 twari dusanzwe dufite."

Gusa Minisitiri Ingabire ntiyasobanuye impamvu umubare w’iminara mishya 2500 ukenewe wafasha kugeza internet ku buso buto (17%) mu gihe 1781 isanzwe ihari ifasha kugeza internet kuri 83%.

Yerekanye ko ariko u Rwanda rwahisemo kubanza kugera nibura ku kigero cya 97% aho rusabwa indi minara iri hagati ya 720 na 800.

Kuri ubu iyo ibigo by’itumanaho bihabwa impushya mu Rwanda, bisabwa kugira uruhare mu kubaka iminara mu myaka iri hagati ya 10 na 15, bikaba bigaragara ko nibura ibigo by’itumanaho byazagira uruhare mu kubaka iminara 220, Leta na yo igashaka uko indi 500 yakubakwa.

Minisiteri kandi igaragaza ko hari ikigega cyashyizweho aho ibigo by’itumanaho bitanga 4% by’ibyo byinjiza buri mwaka, mu gufasha ahantu abashoramari batajya gushora imari kubera ko batabona inyungu.

Binyuze muri ubwo buryo mu myaka itanu ishize, hamaze gushyirwaho iminara 233 ivuye kuri icyo kigega kandi ko izakomeza.

Nibura kubaka umunara ushobora gutwara ibihumbi 150$ bityo ko igihugu gikeneye miliyoni 300$ mu kubaka iminara 500.

Minisitiri Ingabire yavuze ko mu gihe byagenda neza, ayo mafaranga mu myaka itatu gusa yaba yabonetse ariko biterwa n’amikoro y’igihugu.

Kuri ubu kandi u Rwanda rwatangiye gukoresha Satellite mu kugeza internet nko mu bigo by’amashuri aho bigaragara ko byari kugorana kuhageza iminara cyangwa fibre optic.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, agaragaza uko u Rwanda ruzakora mu gushyira imbaraga no kugira internet

Sisitemu zikoreshwa zihagarara ntizikore

Minisitiri Ingabire yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kugenzura uko sisitemu ziri gukora no kumenya icyateye ihagarara ryazo ubundi bigakemurwa.

Ubu hari umushinga wa “Mbaza”, urubuga umuturage azajya abarizaho ikibazo yagize kuri sisitemu cyangwa serivisi zose muri guverinoma.

Yavuze kandi ko urubuga rwa Irembo ruri mu bufatanye n’ibigo bitanga servisi bashyizeho uburyo iyo havutse ikibazo bahita bahuza imbaraga ntibarenze isaha kidakemutse.

Ku bijyanye no gukemura ikibazo cy’amakuru y’irangamimerere, yagaragaje ko Indangamuntu koranabuhanga nitangira gukoreshwa izakemura ibi bibazo byose.

Korohereza serivisi z’ikoranabuhanga(ask once) biteganyijwe ko amakuru y’umwirondoro azahurizwa hamwe bizatuma abaturage babona serivisi vuba kandi byoroshye.

Kuri ubu hari gukorwa ububiko bumwe bwizewe (Single Source of Truth): SDID izaba ari yo soko nyamukuru y’amakuru y’umwirondoro kandi mu gukomeza kwegereza serivisi abaturage, Irembo izakomeza kongera izindi serivisi nshya muri sisitemu yayo.

Gahunda ya Zero Trip Zero Paper iri gukorwaho izagena uko serivisi itangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga igomba kuba yubatse ku buryo nta migereka isaba.

Kugeza ubu urubuga Irembo rutangirwaho serivisi za Leta zirenga 240, abakozi barenga 3000, rukishyurirwaho arenga ibihumbi 300$ buri munsi, 45% by’abayikoresha bishyura bifashishije ikoranabuhanga, mu gihe byagabanyije amasaha byatwaraga mu kubona serivisi ku kigero cya 80%.

Mu mbuga nkoranyambaga (websites) za leta 264,7 (3%) gusa nizo zifite ururimi rw’ikinyarwanda. Icyo zihuriyeho ni uko ibi bigo byatanze abakozi bakoranye na RISA mu gushyira amakuru mu kinyarwanda.

Ikibazo cy’ihuzanzira ku mipaka

Buri mwaka hakorwa igenzura ryo kurwego rw’igihugu kugira ngo turebe uko ireme rya service z’ikoranabuhanga hifashishijwe telefoni zimeze, bigafasha gushyiraho ingamba zo kubikemura.

Hakorwa igenzura rihuriweho (coordination) hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranye kugira ngo ahabonetse ibibazo by’imiyoboro y’ítumanaho iva mu kindi gihugu ikemurwe.

Muri Kamena 2025, hakozwe igenzura ku mipaka ku bufatanye bwa MINICT, RURA, RISA, RBA hamwe n’abatanga serivisi z’itumanaho (MNOs), RBA, hafatwa ingamba zo kongerera imbaraga iminara ihari hamwe no kubaka imishyashya.

Ingabire yavuze ko hakenewe gukomeza kongera ibikorwaremezo kugira ngo internet igende igera mu gihugu ariko hashingiwe ku mikoro y’igihugu.

Ikindi yagaragaje kizashyirwamo imbaraga ni uburyo internet igera mu gihugu ariko n’abaturage bakabasha kuyikoresha uko bikwiye.

Abadepite banyuzwe n'ibisubizo mu magambo byatanzwe na Minisitiri Ingabire
Depite Mujawabega, Mukabalisa na Mukabunani bakurikiye ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri
Minisitiri Ingabire yavuze ko u Rwanda rukeneye arenga miliyari 300 Frw mu kubaka iminara
Abayobizi barimo uwa Irembo, Israel Bimpe na Gahungu Charles ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA bari bitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Nsengiyumva Jean Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages