00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irembo na MTN mu bufatanye bugamije koroshya gusaba no kwishyura hakoreshejwe Mobile Money

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 March 2018 saa 01:56
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho kunoza no kwihutisha serivisi za leta zitangirwa ku rubuga Irembo, Ikigo Rwanda Online, ku bufatannye na sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda, batangije ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu kwishyura bakoresheje telefoni igendanwa (Mobile Money).

Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2018, bwiswe ‘Byikorere ku Irembo Birangize na Momo’, buzamara amezi atatu.

Umuyobozi wa Rwanda Online ifite mu nshingano Irembo, Uwajeneza Clement, yavuze ko ikigamijwe ari ugushishikariza Abanyarwanda gusaba serivisi za leta binyuze kuri uru rubuga ndetse bakanishyura bakoresheje telefoni zabo aho gukora ingendo bajya gushaka abandi babibafashamo.

Ati “ Byamaze kugaragara ko iyo umuntu yikoreshereje telefoni ye, cyangwa mudasobwa ye asaba serivisi za leta zitangirwa ku Irembo yishimira serivisi kurushaho, kuko byihuta kandi ntagire ingendo ziyongereyeho no guhura n’abantu.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu abasaga 80% basaba serivisi ku Irembo usanga banyura ku bazwi nk’aba-agents, kandi atari uko badashoboye kubyikorera, bityo intego bafite ari uko byibura 10% aribo basigara banyura ku bandi bantu ngo babafashe.

Muri uyu muhango wo gutangiza ubu bukangurambaga kandi, Rwanda Online yanahembye ibigo byatanze umusanzu mu gutuma serivisi za Irembo zirushaho gutangwa neza, aho MTN Rwanda yahembwe nk’ikigo cy’itumanaho cyorohereza abantu kwishyura, mu gihe Akarere ka Nyarugenge kashimwe nk’akitwaye neza ku kigero cya 99%.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko bishimiye gukomeza gukorana na Irembo ndetse ahamya ko na we ubwe yakabahaye ishimwe kubera uburyo bakomeje koroshya no kwihutishwa itangwa rya serivisi zitandukanye.

Ati “ Serivisi za Irembo ziri ku mwanya wa gatatu mu zikoreshwa cyane binyuze kuri MTN, wenda umwaka utaha muzaba muri ku mwanya wa mbere […]. Hari ibintu by’ingenzi biba bikenewe ngo abantu bakoreshe Mobile Money, hari ukuba bihendutse, byihuta kandi bifite umutekano. Uyu ni wo musingi kandi byose Irembo rirabyujuje.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko batangira urugendo rwo gukoresha Irembo bitari byoroshye kuko yaba abaturage n’abakozi batabyumvaga neza.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubisobanukirwa bahise babishyiramo imbaraga kuko babonaga byihutisha imitangire myiza ya serivisi ndetse abakozi batangira kubishyira mu mihigo.

Ati “Byatumye isiragira rigabanuka abaturage batwisanzuraho, bigabanya na za ngendo zabo no kuba bafite amafaranga mu ntoki. Kutazana amafaranga, akayacisha muri Mobile Money n’ubundi buryo bwo kwishyura byatumye umuturage yumva ko nta mpamvu yo gusiragira nta n’impamvu yo guca ku ruhande ushaka umuntu.”

kugeza ubu ku Irembo hatangirwa serivisi zigera kuri 83, zitangwa n’ibigo bigera kuri 16 birimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Ikigo gishinzwe Indangamuntu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Polisi y’u Rwanda n’ibindi.

Abakozi ba MTN Rwanda bishimira igihembo bahawe
Bamwe mu bakozi b'akarere ka Nyarugenge bafite aho bahurira na serivisi zitangirwa ku Irembo
Bart Hofker uyobora MTN Rwanda n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker, Umuyobozi wa Rwanda Online, Uwajeneza Clement n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker
Umuyobozi wa Rwanda Online ifite mu nshingano Irembo, Uwajeneza Clement
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba ashyikirizwa igihembo na Uwajeneza Clement wa Rwanda Online
Kazayire Judith ushinzwe imitangire ya serivisi mu Kigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere, RGB, n'Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myizxa y'abaturage mu karere ka Nyarugenge, Muhongerwa Patricia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages