00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ya Tesla yagabanyutseho 37%

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 October 2025 saa 08:25
Yasuwe :

Mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka Tesla yagurishije imodoka nyinshi, ahanini bitewe na gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gutanga imisoro mike ku modoka z’amashanyarazi.

Tesla yagurishije imodoka 497.099, ziyinjiriza miliyari 21,2$. Nubwo iyi nyungu ishimishije, yari hasi ho 37% ugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize.

Kugabanyuka kw’iyi nyungu ahanini gushingiye ku kiguzi cy’ibikorwa by’iki kigo, cyane cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga rya ‘AI’, ubushakashatsi no kuvugurura imikorere y’ikigo.

Umuyobozi mukuru wa Tesla, Elon Musk, ashaka guhindura icyerekezo cyayo, ntigume mu ruganda rw’imodoka z’amashanyarazi gusa ahubwo yerekeze amaso no mu gukora imodoka zidasaba abashoferi no gukora imashini muntu [humanoid robots] nka Optimus.

Musk abona ko iri koranabuhanga rishya ari ryo rizaba riyoboye urwego rw’ubwikorezi n’ubuvuzi nubwo hakiri imbogamizi nyinshi. Kuri we avuga ko ubu atari kureba inyungu z’igihe gito, ahubwo ahanze amaso iz’igihe kirekire.

Inyungu ya Tesla yagabanyutseho 37%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages