Biteganyijwe ko izatangira kutwohererezwa hagati ya 2027 na 2028.
Aya masezerano bivugwa ko afite agaciro ka za miliyari nyinshi z’Amadolari ya Amerika, aje nyuma y’amezi atanu gusa Amazon yemeye kugura bene utwo twuma tungana na miliyoni imwe.
Benshi bemeza ko kubera ibura ry’utu twuma ku isoko kubera impamvu zinyuranye, Amazon yaba yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kwiteganyiriza.
Ibi bigo byombi kandi birimo gukorana bya hafi, aho Amazon irimo gukoresha ikoranabuhanga rya Nvidia mu mashini zikora nk’abantu zikoreshwa mu bubiko bwayo [warehouse robots] ndetse no mu buryo bwo kubika no gukoresha amakuru hifashishijwe murandasi [cloud services].
Ubuyobozi bwa Nvidia ari na yo iyoboye isoko ry’utu tumwa ku Isi yose, bwagaragaje ubu bwabonye isoko rishya rya miliyari 200$ izagurishaho utwuma twayo dushya.
Mu minsi ishize, Nvidia yatangaje izamuka rikomye mu rwego rwayo rw’imari, aho agaciro k’ibyo yagurishije kageze kuri miliyari 96,2$ mu gihembwe cya kabiri.
Muri ayo, miliyari 89$ yavuye mu nyubako zibika kandi zigatunganya amakuru [data centers], bikaba ari ubwiyongere bwa 117% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Nvidia iteganya ko amafaranga yinjiza aziyongera mu gihembwe cya gatatu akagera kuri miliyari 108$.
Kugira ngo ibashe guhaza ibyifuzo by’abakiliya, Nvidia yiyemeje gushora miliyari 279$ mu kongera ubushobozi bwayo bwo gukora utu twuma. Harimo miliyari 92$ azakoreshwa muri uyu mwaka na miliyari 87$ azakoreshwa mu 2028.
Aya mafaranga yavuye kuri miliyari 119$ yari yashowe mu bikorwa nk’ibi mu gihembwe gishize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!