00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 15 y’ubuyobozi bwa Tim Cook muri Apple yageze ku iherezo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 September 2026 saa 09:52
Yasuwe :

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, John Ternus asimbura Tim Cook ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Apple.

Tim Cook yari amaze imyaka 15 ayobora Apple. John Ternus umusimbura yari asanzwe ari Visi Perezida ushinzwe ikoranabuhanga ry’ibikoresho byifashishwa mu gukora ibicuruzwa bya Apple.

Tim Cook yatangiye kuyobora Apple ku wa 24 Kanama 2011, nyuma y’uko Steve Jobs wari Umuyobozi Mukuru w’iki kigo yeguye kubera ibibazo by’ubuzima. Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru, Cook yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Apple.

Inama y’Ubutegetsi ya Apple yamugize Umuyobozi Mukuru mushya, mu gihe Steve Jobs yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi.

Kuva icyo gihe, Cook yayoboye Apple mu rugendo rwo kwagura ibikorwa byayo, yubaka urwego rukomeye rwo gukora ibicuruzwa ndetse anayobora ishyirwa ku isoko ry’ibicuruzwa bishya nka Apple Watch na AirPods.

Ternus agiye gutangira imirimo ye mu gihe Apple ikomeje kuba ku isonga ku isoko rya telefoni zigezweho, ariko ikaba ihanganye no gufata umwanya ukomeye mu bijyanye n’ubwenge buhangano (AI), aho hari ibindi bigo byamaze gutera imbere.

John Ternus w’imyaka 51 yinjiye muri Apple mu 2001, atangirira mu ishami rishinzwe imiterere n’ikorwa ry’ibikoresho by’ikigo. Yagiye azamuka mu ntera kugeza ubwo yagizwe Visi Perezida ushinzwe ikoranabuhanga ry’ibikoresho byifashishwa mu gukora ibicuruzwa bya Apple, umwanya yakoragamo ayobowe na Tim Cook.

Ni we wari uhagarariye amakipe yakoze ibicuruzwa bitandukanye bya Apple birimo iPhone.

Mu myaka 15 yamaze ayoboye Apple, Tim Cook yibanze ku kongera imbaraga z’urwego rwo gukora no kugeza ibicuruzwa ku bakiliya, aho yubatse uburyo bukomeye bwo gucunga abakora ibikoresho n’inganda ziteranya ibicuruzwa bya Apple.

Urwego rw’ibikorwa by’inganda za Apple ni rumwe mu zikomeye kandi zigoye ku Isi, rugizwe n’abatanga ibikoresho n’inganda nyinshi zikorera hamwe kugira ngo ibicuruzwa bya Apple bigere ku isoko.

Tim Cook na we yashimye ubushobozi bwa Ternus, avuga ko ari umuntu usobanukiwe neza uburyo bwo gukora ibicuruzwa bishobora guhindura ubuzima bw’abantu.

Nubwo Ternus asanzwe azi neza ibikorwa byo gukora ibikoresho bya Apple, ikibazo gikomeye kizaba uburyo azayobora ikigo gifite uruhare runini mu bukungu n’ikoranabuhanga ku Isi.

Nubwo yavuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru, Tim Cook ntiyavuye muri Apple. Yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi aho azakomeza kugira uruhare mu bikorwa bimwe birimo kugirana ibiganiro n’abayobozi n’inzego za Leta ku Isi.

Igikorwa cyo kumurika ibicuruzwa bishya bya iPhone kizaba ku wa 9 Nzeri kizaba kimwe mu bizagerageza bwa mbere ubuyobozi bwa John Ternus, cyane cyane niba Apple izerekana impinduka zikomeye mu bicuruzwa byayo.

Imyaka 15 y’ubuyobozi bwa Tim Cook muri Apple yageze ku iherezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages