Nibura application 1000 hamwe n’izindi website nyinshi zirimo n’iz’amabanki akomeye ku Isi, zari zagizweho ingaruka n’iki kibazo cyari cyatewe n’ububiko bwazo buri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki kibazo cyabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere muri Amerika bivugwa ko cyagize ingaruka mbuga za internet zirenga miliyoni 6,5 ziri hirya no hino ku Isi.
Amazon yatangaje ko yakemuye iki kibazo, gusa ko hari hamwe na hamwe kigikomeje.
Amazon ntiratangaza neza icyateje iki kibazo. Bivugwa ko inkomoko yacyo yaturutse mu bubiko bw’amazina y’imbuga za internet, Domain Name System, bwagize ikibazo.
Ubu buryo ni bwo butuma dukoresha internet uko tuyizi, kandi igihe habaye impinduka cyangwa ibibazo muri DNS, abashakisha imbuga bashobora kutabasha kubona ibyo bari bashakisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!