00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka ku rubuga rwa Instagram

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 August 2026 saa 08:41
Yasuwe :

Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwavuguruye uburyo izina ryarwo ryandikwa ku rubuga, nyuma y’imyaka 10 ridahindurwa, mu mpinduka zigamije kurushaho kurugaragaza nk’urubuga rugezweho.

Ku wa 13 Kanama 2026, Meta yashyize hanze ‘wordmark’ nshya ya Instagram, ni ukuvuga uburyo izina “Instagram” ryandikwa nk’ikirango. Iyi ni yo mpinduka ya mbere ikomeye kuri ubu buryo bwo kwandika izina ry’uru rubuga mu myaka 10 ishize.

Umuyobozi wa Instagram, Adam Mosseri, yavuze ko igihe cyari kigeze ngo iyi nyandiko ivugururwe.

Ati “Wordmark iri hejuru muri application imaze imyaka 10 idahinduka, bityo igihe cyari kigeze ngo ivugururwe. Iroroshye kurushaho kandi igezweho, ariko igakomeza kugira bimwe mu byaranze iya mbere n’uburyo bworoheje bwo guhanga bwahoze buranga Instagram.”

Wordmark nshya yavuye ku nyandiko yari imenyerewe imeze nk’inyandiko yandikishijwe intoki (cursive) yari imaze imyaka icumi ikoreshwa. Inshya ihuza imiterere imeze nk’inyandiko yandikishijwe intoki n’indi isanzwe icapwa, ku buryo hari n’abayibonye bavuga ko gusoma izina “Instagram” bitakoroha nk’uko byari bisanzwe.

Meta yavuze ko itsinda ry’abashushanya ryagerageje ibishushanyo amagana, birimo inyuguti zose zanditse mu nyuguti nkuru ndetse n’izisa n’inyandiko umuntu yanditse n’intoki, mbere yo gufata umwanzuro ku buryo bushya.

Impinduka ntizagarukiye kuri wordmark gusa. Instagram yanavuguruye Instagram Sans, ishyiraho inyandiko nshya yitwa Instagram Pen isa n’iyandikishijwe intoki, ndetse n’indi yitwa Instagram Mono.

Uburyo 'Instagram' byandikwa byahinduwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages