00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu u Rwanda rukeneye AI cyane

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 4 May 2024 saa 03:24
Yasuwe :

Nyuma y’uko u Rwanda rubaye igihugu cya mbere muri Afurika cyemeje politiki yihariye igenga imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI), iri koranabuhanga rikomeje guhangwa amaso mu ngeri zose z’ubukungu bw’igihugu, cyane ko Guverinoma yiyemeje kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

AI ni ikoreshwa rya porogaramu za mudasobwa ziba zaratojwe gutekereza no gukora inshingano runaka zigendeye ku makuru zahawe, zikabikora nk’uko umuntu abigenza ariko zo zikabisoza mu gihe gito cyane kandi mu buryo bunoze kurushaho.

Raporo ya Banki y’Ishoramari ya Goldman muri Werurwe 2023, yatangaje ko AI ishobora kuzasimbura abakozi bahoraho miliyoni 300 ku Isi.

Miliyoni $76 ni zo zizashorwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo politiki u Rwanda rwashyizeho. Hagaragazwa ko mu myaka itanu AI ikoreshwa neza mu nzego zitandukanye, Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda wakwiyongeraho 60%.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yabwiye abitabiriye inama ngarukamwaka ya World Economic Forum yabereye i Davos mu Busuwisi muri Mutarama 2024, ko kugeza ubu AI igira uruhare rwa 6% ku musaruro mbumbe (GDP) w’u Rwanda.

Uretse kuba AI yagira uruhare runini mu kongera Umusaruro Mbumbe w’igihugu, Guverinoma y’u Rwanda yanihaye intego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Muri uwo mujyo, u Rwanda rufite intumbero yo kuba igicumbi cy’ubushakashatsi n’ihangwa ry’udushya dushingiye kuri AI.

Uko ikoreshwa rya AI rizagenda ryiyongera mu buzima bwa buri munsi bw’Abaturarwanda, hitezwe ko bizazamura ubukungu bw’igihugu, bigahindura imibereho y’abagituye, ndetse bikagaragaza u Rwanda nk’ahantu haboneye kandi buri wese yisanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya AI.

Hitezwe ko politiki y’ikoreshwa rya AI izatuma u Rwanda ruba bandebereho mu ikoranabuhanga rya AI, rukubaka ubumenyi muri iryo koranabuhanga bujyanye n’ikinyejana turimo, rukarema système y’amakuru yizewe, itekanye kandi igerwaho na buri wese nk’uburyo bwo kuzana impinduka mu birebana na AI.

U Rwanda kandi rurashaka kuzana amavugurura mu rwego rw’abikorera bakimakaza ikoreshwa rya AI, ndetse rukihutisha imikoreshereze ya AI muri urwo rwego.

Ubu ikoreshwa rya AI riragaragara mu nzego z’uburezi, ubuvuzi, umutekano, inganda ndetse n’ubwikorezi.

Ikoranabuhanga rya AI rikora ibyo umuntu yari bukore mu gihe gito kandi rikabinoza kurushaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .