00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Threads yananiwe kwigaranzura Twitter

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 28 January 2024 saa 07:59
Yasuwe :

Urubuga nkoranyambaga rwa Threads rumaze amezi atandatu rushinzwe ku ntego nyamakuru yo gusimbura urwa X ariko magingo aya bamwe baruheruka mu minsi ya mbere rukiza ndetse ni gake wabona nk’ubutumwa bwarucishijweho busangizwa ku zindi mbuga.

Ni urubuga rwashinzwe muri Nyakanga 2023 na Mark Zuckerberg usanganywe ikigo cya Meta kibarizwamo Facebook, WhatsApp na Instagram.

Threads nirwo rubuga rwatangiranye ingufu kurusha izindi zose kuko mu minsi itanu gusa runfuguwe rwari rugezeho konti miliyoni 100. Ibyo byiyongeraho kuba uwarushinze yari umuntu usanzwe akomeye ndetse na sosiyete rubarizwamo ari uko.

Ibi byari nk’amahirwe akomeye kuri Threads ariko nyuma y’ukwezi kumwe urubuga rwitwa Silicon Republic rwandika ku ikoranabuhanga ruvuga ko abarukoreshaga bagabanutseho 80%

Uru rubuga rwagaragaje impamvu eshatu zatumye Thread itabasha gukomeza kwaguka ku muvuduko nk’uwo yari yatangiranye.

Hari ibyo uru rubuga rutari rufite

Kumurikwa ku mugaragaro kwa Threads ntibyatunguranye cyane kuko Zuckerberg yari yaratangiye umwaka wa 2023 avuga ko abantu bashonje bahishiwe urubuga rw’igitanagaza ruzaza gusimbura urwa X.

Ibyo byakubitiyeho kuba X hari amavugurura yagendaga ikora ntiyishimirwe kuva Elon Musk yayigura.

Ntibyatinze Threads yaramuritswe abantu bajyaho ku bwinshi kuko yari inahuje na Instagram mu buryo bwo gufunguraho konti. Uretse bimwe mu byari biyigize ubona bikora nk’ibya X yahoze ari Twitter, nta mwihariko ufatika wari uhari izindi mbuga zidafite. Ahubwo abakoresha Threads batangiye gusaba ko hakongerwamo uburyo bwo kugenzura byoroshye abantu urukoresha akurikira ndetse no kubasha guhindura ’posts’ mu zindi ndimi nk’uko kuri X bimeze.

Threads yananiwe gukora ibyo yari yitezweho

Imwe mu mpamvu nyamukuru Zuckerberg yavugaga Threads ije gukemura, ni ugushyiraho makuru yose mu bwisanzure butarimo politiki cyane nk’uko byashinjwaga X.

Threads ariko na yo ntiyabashije kuba ahantu hanyuzwa ayo makuru arimo ubwisanzure busesuye kuri bose nk’uko byavugwaga. Ibi byatumye abayikoresha barambirwa ibyatangarizwagaho ndetse banabifata nko kunanirwa gutanga ikintu cy’ibanze Zuckerberg yari yabasezeranyije.

Gutinda kugera ku isoko ry’i Burayi

Ku itariki ya 14 Ukuboza 2023 ni bwo urubuga rwa Threads rwemerewe ku mugaragaro gukorera mu bihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi (EU)). Amezi yari abaye atanu rushinzwe ariko rutarahakandagiza ikirenge kuko byasabye ibiganiro byinshi ngo bishoboke.n Bivuze ko ibihugu byinshi byarimo isoko ari ibyo muri Afurika isanganywe ibikorwa remezo bike by’ikoranabuhanga.

Ubusanzwe ibihugu binyamuryango bya EU bigira politiki zijyanye n’imicungire y’amakuru bwite bikunze kugonga n’ubundi ba nyiri imbuga nkoranyambaga.

Kuri Zuckerberg rero wari uzanye urubuga rushya kandi rufite imbaraga, ntibyamworoheye kwinjira ku isoko ry’uyu muryango n’ubundi basanzwe bahurira mu manza zishingiye ku micungire y’amakuru y’abakoresha imbuga ze.

Nyuma yo kurumurika ku mugaragaro mu bihugu bya EU abarukoresha biyongeyeho miliyoni 25.9.

Bibarwa ko Threads nibura ikoreshwa n’abantu miliyoni imwe buri munsi muri miliyoni 160 ziruriho, aba X bo ni miliyoni 250 ku munsi muri miliyoni zibarirwa muri 350.

Nubwo X itakuwe ku isoko na Threads, nayo abayikoresha bagenda bagabanyuka. Bibarwa ko kuva Elon Musk yagura X mu Ukwakira 2022, uru rubuga rwatakaje 13% by’abarukoreshaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages