Izi mpinduka zatangarijwe mu nama ngarukamwaka ya Google I/O yatangiye ku wa Kabiri.
Intego nyamukuru ni uguhindura Gemini ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano umuntu yakwifashisha mu buzima bwa buri munsi, aho kuba porogaramu ushobora kubaza ibibazo ikagusubiza gusa.
Iyi porogaramu isanzwe ikoreshwa n’abantu barenga miliyoni 900 buri kwezi mu bihugu 230 ikaboneka mu ndimi zirenga 70, yavuguruwe yubakwa bundi bushya.
Ubu ifite imiterere mishya yiswe Neural Expressive, aho intego ari ugushyira imbere amakuru y’ingenzi akaba ari yo agaragara hejuru y’ibindi byose.
Urabizi ko iyo ubajije porogaramu nk’iyi ikibazo, igusubiza yifashishije amagambo menshi cyane ku buryo bimwe bitera ubunebwe kubisoma. Iyi miterere mishya izajya ibanza kugaragaza amagambo y’ingenzi arimo igisubizo ukwiye, wakwifuza gukomeza gusoma ukamanura [scroll] ariko wabanje kubona igisubizo.
Gemini yongerewe uburyo bwo gutanga incamake za buri munsi [Daily Brief].
Binyuze muri ubu buryo, iri koranabuhanga rizajya rikusanya amakuru riyakuye mu butumwa bwawe bwa email no kuri Calendar yawe kugira ngo rigutunganyirize rinashyire ku murongo iby’ibanze ugomba gukora mu gihe runaka.
Urugero rworoshye, niba ufite inama Saa Tatu za mu gitondo, ugasanga kandi wohererejwe email yihutirwa n’umukoresha wawe, Daily Brief izabikwibutsa ikubwire iti “Uyu munsi ufite inama saa tatu, ariko banza usubize iyi email mbere y’uko inama itangira.”
Ikindi kintu gishya Google yatangaje ni Gemini Spark, uburyo bushya buzajya bufasha abantu gukora imirimo ikorerwa kuri mudasobwa bidasabye kunyura mu nzira nyinshi n’umwanya munini. Bumeze nk’umwunganizi w’ikoranabuhanga.
Ubu buryo buzajya bukora amasaha 24 kuri 24, bukore imirimo runaka no mu gihe na telefoni yawe cyangwa mudasobwa bifunze.
Urugero, ushobora gusaba Gemini Spark gukomeza gushakisha itike y’indege ihendutse mu cyerekezo runaka maze ukigira mu bindi, yaza kuyibona ikayikugurira cyangwa ikakoherereza ubutumwa bugufi ikumenyesha ko yabonetse.
Ubu buryo buzatangira kuboneka mu cyumweru gitaha ku bantu bagura ifatabuguzi rya Google AI Ultra.
Google kandi yatangaje Gemini Omni, icyiciro gishya kizajya cyifashishwa mu gukora amashusho.
Iki cyiciro kizajya gishoboza abantu gukora amashusho meza cyane, bifashishije gusa amagambo yoroheje, amajwi cyangwa amafoto.
Urugero, ushobora kwandikamo uti “Nkorera video ngufi y’umugabo wicaye ku ntebe anywa icyayi, inyuma ye hari imisozi yo mu birunga by’u Rwanda," Gemini Omni igahita ikuremera iyo video ako kanya kandi ikaza yujuje ibyo wasabye.
Iki cyiciro gishya kiri gushyirwa muri porogaramu nka Google Flow na YouTube Shorts, bikaba bigaragaza imbaraga nyinshi Google iri gushyira mu rwego rwo kubaka ikoranabuhanga ritunganya amashusho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!