Starlink ikwirakwiza internet ihendutse mu bice bigoye hirya no hino ku Isi. Yinjiye ku isoko ry’u Rwanda guhera ku wa 22 Gashyantare 2023.
Ni umushinga urimo gutanga internet mu bihugu bisaga 30 byo muri Amerika ya Ruguru n’u Burayi.
Byose bikorwa hifashishijwe “satellites” zigera ku 6,100 ziri mu isanzure, zoherejwe na Space X ngo zitange internet ishobora kugendera ku muvuduko wo hejuru, wa megabits 250 ku isegonda.
Ni ubushobozi bukomeza kwiyongera, kuko SpaceX ifite ubureganzira bwo kohereza “satellites” 12.000 mu Isanzure, ndetse yasabye ko zakongerwa, ikemererwa izigera ku 30.000.
Mu nshuro hafi 60 Space X yohereje ibyogajuru mu Isanzure muri 2024, inshuro 45 muri zo yoherezaga “satellites” zigamije kongerera ingufu umushinga wa Starlink.
Hagereranywa ko iyo Sosiyete yaba yarohereje icyogajuru ku mpuzandengo ya buri minsi 2.7 muri uyu mwaka.
Gusa iyoherezwa ryari riteganyijwe ku wa Gatanu ryo ryagenze nabi ku ikubitiro, nyuma y’uko ku wa Gatatu no ku wa Kane ryari ryasubitswe biturutse ku mpamvu z’ikirere cyari kimeze nabi.
Iryo yoherezwa “ryapfubye ku isegonda rya nyuma” byari biteganyijwe ko rigeza mu isanzure “satellites” 22 zikomeza gufasha Starlink gukwiza internet yihuta mu bihugu birimo u Rwanda.
Icyogajuru cya Falcon 9 cyagombaga kuzamura izo “satellites” kimaze koherezwa mu Isanzure inshuro 15, ariko nticyari cyakagaragaje ikibazo nk’icyo mbere.
Space X ntiyahise itangaza impamvu nyamukuru kucyohereza byapfubye cyangwa ngo yemeze igihe izo “satellites” zizongera kohererezwa.
Bijyanye n’impamvu mu minsi ibiri ibanza iyoherezwa ryacyo ryari ryasubitswe, bikekwa ko uko gupfuba nabyo bishobora kuba bifite aho bihuriye n’imitere y’ikirere.
Icyakora hasobanurwa ko ikibazo cyavutse ubwo Falcon 9 yari itangiye kwatsa moteri zayo z’ingenzi zigera mu icyenda. Yagombaga guhagurukira kuri Space Launch Complex 40 ibarizwa muri Cape Canaveral Space Force Station, iherereye muri Leta ya Florida, ahasanzwe hohererezwa ibyogajuru.
Icyogajuru cya Falcon 9 cyoherejwe mu Isanzure bwa mbere ku wa 4 Kamena 2010. Gitandukanye n’ibindi barasa rimwe byagerayo ntibizongere gukoreshwa, kuko cyo cyagenewe kujyanayo imizigo cyangwa abashakashatsi ariko kikagaruka. Ni nk’aho kigenewe ubucuruzi bwo mu Isanzure, bushingiye ahanini ku ngendo zerekezayo.
U Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika cyahaye ikaze Starlink, nyuma ya Nigeria. Ubu ibindi bihugu kuri uyu Mugabane byiyambaje iyo internet birimo Kenya, Mozambique, Malawi na Zambia.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga mu mpamvu zatumye ikorana na Starlink harimo ko hari hakenewe uburyo bufasha mu kugeza internet ahantu hagoye, hifashishijwe “satellites”.
Starlink yatangije iyo serivisi mu Rwanda, aho impande zombi zumvikanye ko hafatwa nibura ahantu hagera kuri 500 hari amashuri, ibigo nderabuzima, amasoko , akaba ari ho iyo internet igeragerezwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!