00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impaka ku mpamvu ‘robots’ zigaragara nk’abantu zikunze guhabwa imiterere ya kigore

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 10 August 2023 saa 06:54
Yasuwe :

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibigo byinshi bikora ’robots’ iyo bigiye guhitamo gukora izifite imyitwarire nk’iya muntu, bihitamo izifite imyitwarire n’imiterere nk’iy’abagore cyane cyane mu guhitamo amajwi zikoresha, ibigibwaho impaka niba atari kimwe mu byagaragaza abagore nk’ibikoresho.

Ibi kandi byanagarutsweho mu nama yabaye muri Nyakanga 2023 yiswe ‘AI For Good’ y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i Genève mu Busuwisi.

Iki kibazo kiri mu byo ibihugu byo muri uyu muryango byageragezaga gusobanura, ubwo hahurizwagamo robots nyinshi ziganjemo izifite amajwi n’imiterere y’abagore ariko bikagerageza kuvuga ko zakozwe muri ubwo buryo hatagamijwe ikibi.

Hagaragajwe ko izo robots zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano (Artificial Intelligence, AI) ziriho mu gufasha gukemura ibibazo byugarije Isi, kurusha izindi mpamvu zose umuntu ashobora kuzitekerezaho.

Muri iyo nama hari ubwitabire bwa robots zitandukanye zirimo iyitwa ‘Ai-Da’ igaragazwa nk’iya mbere mu gushushanya, gutera amarangi no kuririmba.

Hari n’iyitwa Grace itanga ubufasha mu buvuzi, izindi zitwa Sophia, Nadine na Mika ndetse n’iyitwa Desdemona, izi zose zikaba zifite imiterere ya kigore, usibye imwe yitwa Geminoid yakozwe n’Umuyapani Hiroshi Ishiguro akayishushanya na we.

BBC muri Kanama 2023 yanditse ko byagiye bigibwaho impaka kenshi ko kuba izo robots zihabwa kuvuga mu majwi y’abagore bifitanye isano no gupfobya ab’igitsina gore.

Abazikora bajya basobanura ko abantu benshi bafata amajwi y’abagore nk’aho ari yo meza akunze kumvwa na benshi biganjemo ab’igitsinagabo, ibi akaba ari na ko bisobanurwa na Nadia Magnenat Thalmann wakoze iyitwa Nadine.

Ibi byanashimangiwe na Lisa Zevi akaba Umuyobozi w’Ibikorwa bya robot yitwa Ai-Da, avuga ko bayihaye imiterere ya kigore kubera impamvu nziza.

Ati ‘‘Amajwi y’ab’igitsinagore afite umwihariko wo kuba meza haba mu Isi y’ubugeni ndetse n’ikoranabuhanga. Turashaka guha ijwi amatsinda y’abafite umwihariko mu kuzana impinduka nziza.’’

Inzobere mu kumenya imikorere ya robots akabihuza no kumenya ingaruka zazo mu Isi y’ikoranabuhanga umuntu arimo none, Karl MacDorman, avuga ko nubwo abakora izo robots bafite ibisobanuro batanga mu kuba nyinshi zigirwa ingore ku bw’ibyiza, uruhare runini ari uko bikorwa ku bw’izindi mpamvu zitari izo bavuga.

MacDorman kandi yizera ko imyanzuro ifatwa n’abakora izo robots bakaziha imiterere n’amajwi by’abagore bitanga umusaruro munini baba bazizeyemo, ariko ko ibyo ari kimwe mu biterekano (stereotypes) byo kugaragaza umugore nk’igikoresho cyane cyane gishingiye ku gitsina ndetse ko ari uburyo bumwe bwo gutesha agaciro ab’igitsina gabo nko kubagaragaza ko hari ibyo badashoboye gukora.

Robot yitwa 'Ai-Da’ igaragazwa nk’iya mbere mu gushushanya, gutera amarangi ndetse no kuririmba ifite imiterere n'ijwi nk'iby'abagore
Robot yitwa Nadine ishinzwe ibirimo kwita ku marangamutima y'abantu na yo yahawe imiterere ya kigore
Iyitwa Sophia na yo ifite inshingano zirimo kungurana ibitekerezo n'abantu yakozwe mu buryo igaragara nk'abagore ikanagira ijwi nk'iryabo
Robot yitwa Mika yakoranywe ubuhanga buhanitse buyihesha kuyobora na yo ifite imiterere ya kigore
Robot Desdemona yahawe ubuhanga mu kuririmba na yo yakozwe mu ishusho y'umugore
Geminoid yakozwe n’Umuyapani Hiroshi Ishiguro akayikora ku buryo isa na we, ni imwe muri robots nke zahawe gusa na muntu zifite imiterere ya kigabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages