00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka ya BYD yanditse amateka yo gusimbuka metero esheshatu yitwaye

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 3 January 2026 saa 03:32
Yasuwe :

Uruganda rwo mu Bushinwa rukora imodoka zikoresha amashanyarazi (BYD), rwateye intambwe ikomeye mu ikoranabuhanga ry’imodoka nyuma y’uko imodoka yarwo yihuta cyane, Yangwang U9, ishoboye gusimbuka ku muvuduko mwinshi metero esheshatu yitwaye.

Uru ruganda, rwashyize hanze amashusho iyi modoka Yangwang U9, igenda ku muvuduko wa kilometero 120 ku isaha isimbuka hafi metero esheshatu, irenga imbibi yari yashyiriweho idafite umushoferi.

BYD ivuga ko ibi yabigezeho bitewe na sisitemu yayo yihariye ya DiSus-X yashyize muri moteri y’iki kinyabiziga, ishobora kugenzura buri pine mu gihe nyacyo. Bitandukanye na sisitemu zisanzwe zikoreshwa, DiSus-X ishobora gutanga no gusaranganya imbaraga mu buryo bwihuse, bigatuma imodoka ishobora kuzamuka, kugendera mu kirere, no kugwa ku butaka itekanye.

Icyihariye kuri iyi modoka si uburebure yasimbutse n’umuvuduko gusa, ahubwo ni urwego rw’ikoranabuhanga ikoranye, iyo hari inzitizi runaka, iyi modoka ibara inzira inyuramo, igahindura imikorere yayo, maze igasimbuka ubwayo ntawuyikoresheje. Abasesenguzi mu nganda bavuga ko ibi ari intambwe ihambaye kuri sisitemu zisanzwe zifasha umushoferi, akenshi zibanda ku buryo ayobora, afata feri no kuguma mu murongo.

BYD ivuga ko iri koranabuhanga rigamije kongera umutekano w’imodoka mu bihe bikomeye, nko gusenyuka gutunguranye kw’imihanda, inzitizi zitunguranye cyangwa ahantu hashobora guteza impanuka aho umuntu aba adashobora kwitabara ubwe.

Yangwang U9 iri mu modoka zo ku rwego rwo hejuru z’ubwoko bwa Yangwang bukorwa na BYD.

Mu gukora ubu bwoko bw’imodoka BYD yibanda ku modoka zikoresha amashanyarazi zihenze zifite n’ikoranabuhanga buhanitse. Inzobere zivuga ko iri koranabuhanga rigaragaza icyerekezo rusange cy’imodoka zishobora gufata ibyemezo bigoye bishingiye ku mategeko y’ubugenge mu gihe gikwiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages