\Izo mpeta ziswe “Galaxy Rings” ziragura $400. Zizajya zikorana na telefoni zifite Android 11 kuzamura, aho abazikoresha basabwa gushyira muri telefoni zabo “application” ya Samsung Health, kugira ngo iyo mpeta ijye ibona uburyo bwo gusangiza amakuru yakusanyije.
Samsung yiteze ko mu 2025 izaba imaze kugurisha bene izo mpeta zirenga miliyoni enye ku Isi yose.
Mu myaka mike ishize ni bwo ibyamamare birimo abakinnyi n’abanyamideli bagaragaye mu birori bitandukanye bambaye impeta z’ikoranabuhanga, isoko ryazo rikaba ryari ryihariwe na Sosiyete ya Oura yo muri Finland.
Kuba zifite ikoranabuhanga rikora amasha 24 ku yandi, bituma hari abatekereza ko zishobora kwigarurira n’isoko ry’amasaha ya “smartwatch” asanzwe akorwa na Apple ndetse na Google Pixel, kuko zo ari ntoya cyane ku buryo zishobora kugaragara nk’iz’abasirimu kurusha ayo masaha.
Icyakora “smartwatch” zigira “sensors” nyinshi kurusha izo mpeta, bigatuma zikusanya amakuru menshi kurushaho.
Ku rundi ruhande, haracyibazwa niba uko gukusanya amakuru nta kibazo bizateza cyane ko abambara izo mpeta bataba bazi neza ngo amakuru zikusanya ziyohereza hehe na he.
Hishimirwa ko uyambaye azajya abashaka kuyabona kuri telefoni ye bikamugirira akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gusa hagakemangwa ko hari n’ahandi ashobora koherezwa nyirayo atabizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!