Ku kibuga, mu ikoranabuhanga ry’abasifuzi, mu gutwara abafana, mu gutunganya amashusho no mu bikoresho byifashishwa n’abafana, “Made in China” iri hose.
Kimwe mu bimenyetso bikomeye ni umupira ukoreshwa muri iri rushanwa, TRIONDA, wakorewe i Shenzhen mu Bushinwa. Uyu mupira ufite imiterere mishya y’ibice bine bituma uba hafi yo kuba uruziga rutunganye kurusha indi mipira yakoreshejwe mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Ikirushijeho kuwugira udasanzwe ni uko urimo akuma k’ikoranabuhanga gafata amakuru ku muvuduko mwinshi, kakayohereza mu gihe nyacyo. Ibi bifasha abasifuzi gusuzuma ibihe bikunze guteza impaka nko kurarira cyangwa gukora umupira n’ukuboko.
Mu basifuzi na VAR naho u Bushinwa burahari. Hisense yatanze écran zifasha abasifuzi kureba neza amashusho ya VAR, mu gihe Lenovo yatanze ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu kugenzura mu buryo bw’ikoranabuhanga ibibera ku bibuga byose.
Ibyo birimo za servers, mudasobwa n’ubushobozi bw’ubwenge bw’ubukorano bukoreshwa muri stade 16 ziri kwakira iyi mikino. Iri koranabuhanga rifasha mu gukora amashusho ya 3D agaragaza aho abakinnyi bari bahagaze, cyane cyane mu gusuzuma niba umukinnyi yaraririye.
No hanze y’ikibuga, ikoranabuhanga ry’Abashinwa rirakora. Muri Mexique, kimwe mu bihugu byakiriye irushanwa, kompanyi CRRC yakoze gari ya moshi 115 zifasha gutwara abafana mu mijyi ya Mexico City, Monterrey na Guadalajara.
Muri Mexico City honyine, hari bisi 800 zikoresha ingufu zisubira, kandi 95% muri zo zakozwe mu Bushinwa. Ibi byagabanyije akajagari mu ngendo, byongera umuvuduko w’abafana bajya ku bibuga.
Ibigo by’Abashinwa ntibigarukira ku bikoresho bikomeye gusa. Ibikinisho bya Labubu byagaragaye mu birori byo gutangiza irushanwa, mu gihe Yiwu, umujyi uzwi mu gukora ibicuruzwa byinshi, ukomeje kohereza imyenda, amabendera, ingofero n’ibindi bikoresho by’abafana.
Ibi byose bigaragaza ko u Bushinwa bwabaye igicumbi cy’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mikino ikomeye ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!