00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cya iPhone gishobora kwikuba gatatu

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 11 April 2025 saa 08:02
Yasuwe :

Umusesenguzi mu by’ikoranabuhanga yavuze ko igiciro cya telefone za iPhone gishobora kwikuba gatatu, ikava ku 1000$ ikagera ku bihumbi 3.500$ mu gihe izi telephone zaba zitangiye gukorerwa muri Amerika.

Ibi byatangajwe nyuma kubera imisoro iremereye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashyize ku bicuruzwa biva mu bihugu birenga 180 byo ku Isi itangiye gukurikizwa.

Trump yatangaje yavuze ko kongera imisoro bizongera akazi kuri miliyoni nyinshi z’abaturage ba Amerika ndetse n’inganda z’Abanyamerika zigakomera kurushaho.

Dan Ives, impuguke mu by’ikoranabuhanga muri sosiyete ya Wedbush Securities, yabwiye CNN ko atemeranya n’iyi myumvire ya Perezida Trump.

Yagize ati “ Mu gihe telefone za iPhone zaba zitangiye gukorerwa muri Amerika bishobora gutuma igiciro cyazo kikuba inshuro eshatu ku cyari gisanzwe gihari kuko bizaba ngombwa ko bimura ndetse bakigana uburyo zari zisanzwe zikorerwa muri Aziya kandi birahenze.”

Dan Ives yongeyeho ko byatwara uruganda rwa Apple hafi miliyari 30$ n’imyaka itatu kugira ngo nibura rwimurire 10% gusa by’ibicuruzwa byarwo muri Amerika.

Ubusanzwe iPhone zikorerwa ndetse zikanateranyirizwa muri Aziya mu gihe ibigo byo muri Amerika byo byibanda mu gukora porogaramu (software) zayo. Ibi byatumye iyi sosiyete yunguka cyane ndetse iba imwe mu zikomeye ku Isi mu gukora telefone zigezweho.

Kuva Trump yarahira mu mpera za Mutarama uyu mwaka, imigabane ya Apple yatakaje agaciro ku rugero rwa 25% kubera ingaruka z’imisoro ku bicuruzwa byayo bituruka mu Bushinwa na Taiwan. Hafi 90% by’ibikoresho bya iPhone bikorerwa mu Bushinwa.

Muri Gashyantare, Apple yatangaje ko igiye gushora miliyari 500$ mu myaka ine iri imbere mu rwego rwo kwagura umusaruro ukorerwa hanze y’u Bushinwa no kwirinda ingaruka z’imisoro Trump akomeza kongera ku biva muri iki gihugu.

Intambara y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze za Amerika n’u Bushinwa ikomeje gufata indi sura nyuma y’uko ibi bihugu byombi bikomeje kugenda byongera imisoro uko bwije n’uko bucyeye kuko kugeza ubu Trump yashyizeho umusoro wa 125% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa mu gihe i Beijing na bo bawugejeje kuri 84%.

Hari abasanga Apple nishaka kujya gukorera muri Amerika bizatuma ibiciro bya iPhone byikuba gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .