Iri koranabuhanga ryashyizwe muri porogaramu zikunzwe gukoreshwa cyane nka Word, Excel, na Outlook.
Ibigo byinshi bikomeje gusiganwa mu kugura uruhushya rwo gukoresha iri koranabuhanga.
Urugero ikigo cya Accenture cyishyuriye abakozi bacyo ibihumbi 740 ngo bahabwe uburenganzira bwo gukoresha iri koranabuhanga. Iyi ni intsinzi ikomeye ya Microsoft kugeza ubu.
Nubwo hari abantu batekereza ko ikoranabuhanga rya AI ridakoreshwa cyane, Microsoft ivuga ko urwego rw’imikoreshereze yaryo ruri hejuru cyane.
Imikoreshereze ya Copilot mu cyumweru ubu iri ku rwego rumwe n’imikoreshereze ya Outlook. Umubare w’ibibazo abayikoresha babaza wiyongereyeho hafi 20% kuva mu gihembwe gishize.
Impamvu ikomeye ituma Copilot ikoreshwa cyane ni uburyo bushya bufasha iri ikoranabuhanga kwikorera imirimo ryo ubwaryo [agent mode] kandi bukaba ari ubw’ibanze muri za porogaramu za Word, Excel, na Outlook n’izindi [default setting].
Ibi bivuze ko bidasaba kurihuza n’izi porogaramu ahubwo urisangamo. Ibi biyiha ubushobozi bwo gukora imirimo itandukanye n’indi igoranye cyane, ikabikorera imbere mu nyandiko iri gutunganywa.
Ikindi ni uko Copilot itishingikiriza ku ikoranabuhanga rimwe nka OpenAI; ubu ishobora gukoresha ibyiciro by’iry’ubwenge buhangano bitandukanye birimo Claude yakozwe n’ikigo cya Anthropic, kugira ngo ihe abayikoresha ibisubizo byiza bishoboka.
Impuguke zivuga ko iyi mibare iri hejuru cyane ugereranyije n’ibyo abantu benshi bari biteze, ibi bikaba bigaragaza ko ikoranabuhanga rya AI riri guhinduka imikorere ya buri munsi ku bakozi benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!