00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyitezwe kuri iOS18, izemerera abakunzi ba iPhone gukoresha AI iri ku rwego rwo hejuru

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 8 June 2024 saa 09:35
Yasuwe :

Sosiyete y’Abanyamerika ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga (Apple), iri mu myiteguro yo kumurika iOS 18, ‘operating system’ nshya ya iPhone izaba yubakiye cyane ku mikorere y’Ubwenge Bukorano (Artificial Intelligence, AI).

Mu mpinduka byitezwe ko iOS 18 izazana, harimo kuba porogaramu yayo ya Siri izaba yubakiye cyane kuri AI, aho izaba ikoresha ikoranabuhanga rituma isubiza ibyo uyibajije nk’aho ari umuntu. Bene iri koranahubanga niryo ChatGPT ikoresha.

Bivugwa ko Siri izajya iganira n’uyibaza ikoresha ijwi, kandi imuhe ibisubizo byihariye bijyanye uburyo ayikoreshamo.

AI izashyirwa muri iOS 18 izanayishoboza gukora ‘playlists’ muri Apple Music, ndetse inatume iPhone zibasha gukoresha uburyo bushya bwo kohererezanya ubutumwa bugufi buzwi nka ‘Rich Communication Services, RCS’, burimo gusimbura uburyo busanzweho bwa ‘SMS’ na ‘MMS’.

Ukoresha RCS muri iPhone imufasha kohereza amashusho n’amafoto bifite ‘resolution’ yisumbuye, ubutumwa bw’amajwi, gusangiza abo mwandikirana aho uherereye, kohererezanya ubutumwa mu matsinda (group chatting) ariko ukaba wabasha no kwikura muri icyo kiganiro igihe umwe mu bakirimo akoresha Android, ikaba inatekanye kurusha uburyo bwa SMS.

Nubwo ubusanzwe iyo Apple ikoze amavugurura kuri iOS yemererwa kugera muri iPhone zimaze imyaka itarenze itanu zisohotse, hari amakuru avuga ko iOS 18 izemererwa gukora muri iPhone zimaze imyaka itarenze umunani zishyizwe ku isoko.

Mu zindi mpinduka iOS 18 yitezweho harimo kuba ukoresha iPhone azajya yishushanyiriza inzira ashaka kunyuramo kuri Apple Maps, aho kugendera ku zo yeretswe.

Harimo kuba AI izajya ifasha gusubiza byihuse Email wohererejwe ikwereka igisubizo gishoboka wahita utanga, gushyira mu nyandiko amajwi uyihaye (transcription), kuguha incamake y’amakuru na ‘notifications’ zatambutse, gutereka ‘applications’ aho wifuza hose mu kirehure cya ‘screen” ya telefoni yawe ndetse no guhindura amabara y’ibirango byazo.

Abazagerwaho na iOS 18 ni abatunze iPhone zirimo iPhone 15, iPhone 15 Plus, iPhone 15 Pro, iPhone 15 Pro Max, iPhone 14, iPhone 14 Plus, iPhone 14 Pro, iPhone 14 Pro Max, iPhone 13, iPhone 13 mini, iPhone 13 Pro, na iPhone 13 Pro Max.

Harimo kandi iPhone 12, iPhone 12 mini, iPhone 12 Pro, iPhone 12 Pro Max, iPhone 11, iPhone 11 Pro, iPhone 11 Pro Max, iPhone XS, iPhone XS Max, iPhone XR, iPhone SE (2nd generation) na iPhone SE (3rd generation).

iOS18 yitezweho impinduka nyinshi cyane zifasha abakoresha iPhone koroherezwa na AI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .