00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri Mac Mini ya Apple, mudasobwa yahawe chip nshya ya M6

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 26 August 2026 saa 11:12
Yasuwe :

Ku wa Kabiri, ikigo cya Apple cyamuritse mudasobwa nshya yo mu bwoko bwa Mac Mini ikoresha ‘M6’; ikoranabuhanga rigezweho muri processor zayo zo mu cyiciro cya M.

Processor ni inzira koranabuhanga rukomatanyo ikora imibare y’ibanze ituma mudasobwa ikora biciye mu gusesengura amakuru y’ibanze ayiyobora, kugira ngo ishobore gusohoza umurimo wayo.

Iyi mudasobwa yamuritswe mu byiciro bibiri, aho icya mbere ari icy’ifite ububiko bwa 256GB, 16 RAM ku giciro cya 899$. Kuri ubu iyi mudasobwa ishobora gutangira kugurwa mbere y’uko ishyirwa ku isoko rusange [preorder].

Apple yatangaje ko ubushobozi bw’iyi Mac Mini nshya mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano [AI performance] bwikubye inshuro enye ugereranyije n’iyakoreshaga M4, ndetse n’ububiko n’imitunganyirize y’amashusho [graphics] byikubye kabiri mu kwihuta.

Iyi processor nshya ifite ibice 12 bitunganya amakuru asanzwe [12-core CPU] n’ibice 12 bitunganya amashusho n’indi mirimo ihambaye nko gukoresha AI [12-core GPU], ugereranyije n’ibice 10 bitunganya amakuru asanzwe n’ibice 10 bitunganya amashusho byari muri M4.

Ku rundi ruhande hari n’indi Mac Mini ikoresha processor ya M5 Pro. Ubu bwoko bufite ububiko bw’ibanze bwa 512GB, 24 GB RAM, ikaba igura guhera kuri 1.699$.

Ubusanzwe, processor ya M5 Pro iza ifite ibice 15 bitunganya amakuru asanzwe [15-core CPU] n’ibice 16 bitunganya amashusho [16-core GPU], ikaba ishobora kongererwa ubushobozi ikagira ibice 18 bitunganya amakuru asanzwe n’ibice 20 bitunganya amashusho.

Izi mudasobwa zombi zifite ikoranabuhanga rya internet rya Wi-Fi 7, Bluetooth 6, n’umwanya wo gucomekaho imigozi ya internet [Ethernet port] wa 2,5GB. Ba nyiri mudasobwa bashobora guhindura uyu mwanya mo uwa 10GB.

Mac Mini zizatangira koherezwa ku isoko ku wa 22 Nzeri 2026, zifite porogaramu mbonezamikorere [operating system] ya macOS 27 ndetse n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rya Siri [Siri AI].

Mudasobwa za Mac Mini zakunzwe cyane mu mwaka ushize ku bantu bakunda ikoranabuhanga kubera ubushobozi bwazo bwo gukoresha porogaramu z’ubwenge buhangano zikorera imbere muri mudasobwa [local AI agents] nka OpenClaw na Hermes.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abantu bagurishaga mudasobwa za Mac Mini ku biciro byikubye ku mbuga nka eBay kubera ukwiyongera kw’abari bazikeneye.

Uretse izi mudasobwa nshya za Mac Mini, iki kigo cyashyize hanze ibyiciro bishya bya mudasobwa za Mac Studio zikoresha processor za M5 Max na M5 Ultra, zigura guhera kuri 2.499$ na 5.499$.

Icyiciro cya M5 Max gifite ububiko buhuriweho na CPU na GPU [unified memory] bwa 36GB n’ububiko busanzwe bwa 512GB. Icyiciro cya M5 Ultra gifite ububiko buhuriweho bwa 96GB n’ububiko busanzwe bwa 1TB.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages