Uyu musore yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2021 mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi. Nyuma yagiye gufata amahugurwa y’umwaka muri Israel agaruka mu mwaka wa 2023 ari nabwo yatangiye kubaka ikoranabuhanga yise ‘Gemura’ kuri ubu riri kwifashishwa ku makusanyirizo 89 yo hirya no hino mu gihugu.
Gemura ni ikoranabuhanga rifasha mu kubika amakuru y’ibintu byose bikorerwa ku ikusanyirizo. Ku bantu bayikoresha babona amakuru y’amata yinjiye, ayapfuye, icyayishe, litiro buri mworozi yazanye n’amafaranga agomba kwishyurwa. Abona kandi amata yacurujwe, aborozi bafitiwe amadeni, ayanzwe n’ibindi byinshi.
Iyo umworozi azanye amata, arapimwa iyo bayasanzemo amazi, Antibiotique, umubanji cyangwa Afrotoxine, umworozi ahita abona ubutumwa bugufi bw’ibyo bayabonyemo n’impamvu atakiriwe. Iyo amata ari meza akakirwa nabwo abona ubutumwa bugufi bwerekana amata yagemuye uko angana n’amafaranga iryo kusanyirizo rimubereyemo aho kubyandika mu ikayi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ndayisenga yavuze ko yatangije iri koranabuhanga nyuma y’uko atangije kompanyi yitwa Gemura Solution, ifite ibice bibiri birimo Gemura Software igamije gufasha amakusanyirizo mu kubika amakuru y’ibiyakorerwamo no kubarinda igihombo ndetse na Orora igamije gufasha aborozi gucunga neza inzuri zabo.
Ndayisenga yavuze ko iri koranabuhanga rikoreshwa muri telefone ku buryo bifasha aborozi kutabeshywa n’abashumba amata bajyanye ku ikusanyirizo kandi bikanabafasha gukurikirana umukamo wabo umunsi ku munsi n’uburyo agezwa ku ikusanyirizo.
Ati “Ubu Gemura iri gukora ku makusanyirizo 89 aho nibura mu turere 18 harimo amakusanyirizo agenda ayikoresha, intego akaba ari ukuyigeza ku makusanyirizo yo mu gihugu cyose. Turifuza ko ibijyanye n’ibihombo ku makusanyirizo biba amateka, kwambura aborozi bikaba amateka. Turashaka ko buri mworozi areka kwandika ku mpapuro amata yagemuye ahubwo akajya ahabwa ubutumwa bugufi buri munsi bikamufasha kumenya amafaranga yishyuza.’’
Ndayisenga avuga ko imbogamizi agifite ari uko ku makusanyirizo amwe n’amwe abayobozi b’amakoperative banga gukoresha iri koranabuhanga kuko ritanga umucyo mu byo bakora byose.
Hakuzimana Donatien uyobora ikusanyirizo ry’amata rya Gahengeri, yabwiye IGIHE ko aho batangriye gukoresha ikoranabuhanga rya Gemura, bavuye ku kwandika amata ya buri mworozi mu bitabo ahubwo bigakorerwa ku ikoranabuhanga aho umworozi abona ubutumwa bugufi ndetse nabo bakabibika mu ikoranabuhanga.
Ati “Ubu naba mpari naba ntahari, umworozi wese uzanye amata hano mpita mbibona. Iyo amata ye afite ikibazo twayanze ahita abibona ako kanya, n’iyo natwe twayakiriye ahita abona litiro twakiriye umubare wazo.’’
Umworozi witwa Mazimpaka Jean Damascene we yavuze ko buri gitondo abona ubutumwa bugufi bumwereka amata abakozi be bajyanye ku ikusanyirizo, amafaranga bamufitiye bikanamworohera guhembesha.
Yavuze ko mbere abashumba bajyaga bamubeshya ko amata yanzwe ariko kuva aho batangiriye gukoresha iri koranabuhanga bitakiba.
Kuri ubu Ndayisenga afite intumbero y’uko iri koranabuhanga rya Gemura ryakoreshwa mu gihugu hose mu gufasha amakusanyirizo kubona imibare y’ibyakozwe umunsi ku wundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!