00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibya mudasobwa za Positivo biracyari agatereranzamba: PAC yagarutse ku bihombo, amadeni n’izapfuye ntizisanwe

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Gahunda yo gutanga mudasobwa muri za kaminuza n’ibigo bya leta ni imwe mu mishinga y’Uruganda rwa Positivo BGH rwatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015.

Hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano ya Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) na Positivo BGH, guverinoma yahaye isoko ikigo ASID: Africa Investment Smart Distribution ryo gukwirakwiza mudasobwa aho zikenewe.

Ni cyo kigo cyonyine cyari gifite izi nshingano aho Guverinoma yazishyuraga muri Positivo BGH ikaziha ASID ku nguzanyo ikazicuruza na yo ifite inshingano zo kwishyura leta nyuma yo kuzigurisha.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko ASID yagiye inanirwa kwishyura umwenda ku buryo raporo yagaragaje ko ibereyemo Leta umwenda wa miliyari 3,35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwenda wose wari 3, 5 Frw, watewe n’uko mudasobwa 19.449 yahawe na leta ngo izicuruze ariko ntizishyure.

Muri Mata uyu mwaka, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze miliyoni 30 zonyine ari zo zishyuwe, ikigereranyo kingana na 0,9% by’umwenda wose.

Umuyobozi Mukuru wa RISA, Innocent Muhizi, yavuze ko ikibazo cy’umwenda bagerageza kugenda bagikemura ariko ko Umugenzuzi w’Imari ubwo yakoraga igenzura cyari kitararangiza gukemuka kuko gisaba igihe kirekire.

Yavuze ko ASID imaze kwishyura miliyoni zigera ku 100 muri iki gihembwe bigaragaza ko iki kigo gifite ubushake nubwo cyishyura ku muvuduko muto.

Mudasobwa zidakora zasubijwe RISA

Muri raporo ya 2018/2019 hagaragazwa mudasobwa za Positivo zigera kuri 7246 zidakora ASID yasubije RISA. Ukudakora kwazo byakomotse ku kwangirikira mu bubiko kubera igihe kinini zamazemo zidakora.

Nyuma yo kwangirika ntizigeze zisanwa. Bisobanurwa ko zari zatwaye leta miliyari 1,35 Frw.

Ubwo Umugenzuzi w’Imari yakoraga igenzura rya 2019/2020, izigera ku 1728 ni zo zari zimaze gusanwa mu gihe izindi 5518 zari zigifite ibibazo by’uko zidakora, zingana na 76%.

Ubuyobozi bwa RISA bwavuze ko hari izatangiye gusanwa binyuze mu bufatanye bwayo na Rwanda Polytechnic aho bagiranye amasezerano ko abanyeshuri biga muri za IPRC bazajya bazisana ariko nta mubare w’izasanwe yagaragaje ndetse Umugenzuzi w’Imari yasanze nta zahageze.

Leta yishyuye mudasobwa, nta kigaragaza ko zagejewe ku bo zari zigenewe

Mu isuzuma ryakozwe ku bijyanye na mudasobwa zatanzwe n’Ikigo PGB Rwanda Ltd ku bigo bya leta rigaragaza ko izigera ku 1937 zifite agaciro k’arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (1.096.850.098) zari zaguzwe na RISA.

Nta kimenyetso cyagaragaye cyerekana ko zatanzwe ku buryo hari impungenge ko cyaba cyarabaye igihombo cya leta.

Umuyobozi wa RISA, Muhizi Innocent, yabwiye abadepite ko inyandiko zigaragaza ko mudasobwa zakiriwe zatanzwe ariko ko mu gihe cy’igenzura hari izari zitarumvikanwaho.

Depite Uwimanimpaye yabajije icyo RISA yagendeyeho yishyura, asubizwa ko ikosa ryabaye mu bubiko bw’inyandiko ariko PAC ntiyemeye ibisobanuro by’iki kigo.

Konti ya RISA yasanzweho amafaranga akemangwa

Konti ya RISA yo muri BNR yafunguriwe gushyiraho amafaranga avuye muri mudasobwa za Positivo, muri Werurwe 2021 yari imaze kugeraho arenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.066.347. 994 Frw).

Aya mafaranga yari akiri kuri banki nta kigaragaza icyo yenda gukoreshwa.

Abagenzuzi bagaragaje impungenge ko kuba amafaranga abitse nta nyandiko zisobanura icyo azakora bishobora kurangira akoreshejwe ibindi bihabanye n’ibiri mu nyungu z’ikigo. Ikindi kuba amafaranga yabikwa igihe kinini ntacyo RISA ibyungukiramo.

Ubuyobozi bwa RISA, bwavuze ko ayo mafaranga butari bwemerewe kuyakoresha mu bikorwa byayo mu gihe umushinga wa POSITIVO wari utararangira. Kuva aho urangiriye RISA ifite gahunda yo kwegera Minecofin ikagisha inama y’uburyo ayo mafaranga yakoreshwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .