Inyigo yakozwe na Deloitte mu 2024, yerekanye ko nubwo nta janisha rihamye ry’abagura imodoka bashingiye ku birango byazo gusa rihari, impamvu zifite aho zihuriye n’ikirango imodoka ifite ari zo zigena ahanini uko umukiliya yitwara ku isoko ry’imodoka.
Mu bihugu byateye imbere nk’u Buyapani, u Budage, na Leta zunze Ubumwe za Amerika, usanga akenshi igiciro cy’imodoka ari cyo kigena ikirango umuguzi ahitamo.
Ni mu gihe nko mu Bushinwa na Koreya y’Epfo usanga umuguzi yita cyane ku bushobozi bw’imodoka, naho mu Buhinde uwaho akita cyane ku buziranenge bwayo.
Iyo nyigo isobanura ko umubare munini w’abaguzi bakomeje guhindura ibirango by’imodoka bashaka ku isoko, werekana ko ikirango cy’imodoka kigifite ijambo rikomeye mu mahitamo y’abaguzi.
Nubwo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda uzasanga hari umubare munini w’abatunze imodoka zidafite ibirango bakunda ahubwo ari uko ari zo bigejejeho, ku isoko mpuzamahanga hari ibirango bizwiho kugira imodoka zihenze kandi zikaba zishakwa na benshi.
BMW
Bayerische Motoren Werke AG bakunda kwita BMW mu mpine, ni ikirango cy’uruganda rw’Abadage rukora imodoka na moto zihenze. Rwatangijwe mu 1916, rukaba rufite icyicaro mu mujyi wa Munich mu Budage.
Izi modoka abenshi bazikundira ko birenze kuba zarubatse izina ryubashywe hanze aha, zigira moteri zikora neza, ndetse zikaba zigumana agaciro mu gihe uyisubije ku isoko umaze imyaka uyikoresha.
Ugereranyije n’izindi modoka zifatwa nk’izihenze, BMW ni yo usubiza ku isoko ukaba wizeye guhabwa amafaranga atari make kandi umaze igihe uyikoresha.
Mercedes-Benz
Iki kirango benshi bakunda kwita Mercedes cyangwa Benz n’icy’uruganda Mercedes-Benz AG rufite izina rikomeye mu gukora imodoka zihenze kuva mu 1926; rukaba rufite icyicaro gikuru i Stuttgart mu Budage.
Izi modoka abenshi bazikundira umuvuduko zigira, ingufu moteri zazo zigira, no kuba akenshi ziba zikoranye ikoranabuhanga riteye imbere, ibituma zifatwa nk’izitekanye.
Lexus
Iki kirango cyantangiye kugaragara mu 1989, kikaba ari icy’Uruganda Lexus rubarizwa muri Sosiyeye ya Toyota yo mu Buyapani, imwe mu zifite amazina azwi cyane ku isoko ry’imodoka.
Uretse kuba zigaragara neza ndetse ku buryo abasirimu bafite agatubutse bifuza kuzigendamo, zinakundirwa ubushobozi bwazo n’uko zikorwa bituma ziba zitekanye.
Tesla
Iki kirango ni icy’uruganda Tesla rufite icyicaro gikuru i Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ruzwiho cyane gukora no gucuruza imodoka zikoresha amashanyarazi. Rwatangijwe mu 2003 n’abarimo Elon Musk, uri mu bafite agatubutse ku Isi.
Izi modoka benshi bazikundira ko zigira ikoranabuhanga rihambaye ugereranyije n’izindi zikoresha amashanyarazi.
Audi
Ni ikirango cya Audi AG, uruganda rukorera imodoka zihenze mu Budage, rurebererwa n’Ikigo Volkswagen Group nacyo cyo muri icyo gihugu.
Izi zikundirwa uko imbere hazo haba hakoze, ikoranabuhanga zikoranwa, kuba zigaragara neza mu miterere yazo ndetse n’ubushobozi bwazo cyane ko akenshi ziba zikoresha uburyo bwo gushyira ingufu mu mapine yose icyarimwe mu gihe bazitwara, ibizwi nka “Four wheel drive (4WD)” cyangwa “4X4)”.
Acura
Ni ikirango cy’ishami ry’Ikigo Honda cyo mu Buyapani, rikora imodoka zihenze. Ryashinze imizi cyane muri Amerika y’Amajyaruguru, isoko ry’izi modoka rikaba ryiganje muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Mexique, Panama na Kuwait.
Igikundiro cya Acura ku isoko, gishingira cyane ku bwiza bwayo. Uko ikoze n’uko igaragara bituma uyicayemo yumva ameze neza, naho abamubona bakamusomamo ubukire.
Volvo
Iki kirango n’icya Volvo Cars, uruganda rwo muri Suède ruri mu zikora imodoka zihenze, rufite icyicaro i Gothenburg. Rukora imodoka zirimo iza SUV, station wagon, n’iza Sedan.
Izi zikundirwa cyane kuba zigaragara neza, kugenda ahatari imihanda, ingufu za moteri, n’ikoranabuhanga zikoranwa rifasha uyitwaye kudakora impanuka.
Cadillac
Iki ni ikirango cya Cadillac Motor Car Division cyangwa Cadillac, ishami ry’uruganda General Motors (GM) rwamenyekanye cyane mu gukora imodoka zihenze. Bivugwa ko isoko ryarwo ryiganje muri Leta zunze Ubumwe za America, Canada n’u Bushinwa.
Izi zikundirwa ikoranabuhanga zikoranwa rituma abazigendamo bumva batekanye.
Jaguar
Iki ni ikirango cya Jaguar Land Rover, uruganda rw’Abongereza rukora imodoka zihenze, ruherereye i Coventry mu Bwongereza.
Kuva rwatangizwa mu 1922, abagura izi modoka bazishimira uko zigaragara n’imikorere yazo, ndetse n’ikoranabuhanga zikoranwa.
Land Rover
Iki ni ikirango cya Land Rover, uruganda rw’Abongereza rwanditse izina rikomeye mu gukora imodoka zitwarwa mu buryo bwa 4WD, zibasha kugenda ahatari imihanda. Rurebererwa inyungu na Jaguar Land Rover, ikigo kibarizwa muri Sosiyete ya Tata Motors y’Abahinde kuva mu 2008.
Izi ahanini zikundirwa kuba zigenda ahari imihanda n’aho itari, ndetse n’uko zigira umwanya uhagije imbere ku buryo abazicayemo baba bisanzuye.
Ibindi birango by’imodoka zihenze ariko zigishakishwa na benshi ku isoko birimo Lincoln na Chrysler z’Abanyamerika, Infiniti y’Abayapani, Genesis yo muri Korea y’Epfo, na Mini y’Abongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!