00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibinyoma bitanu kuri AI byaciye igikuba ku Isi

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 17 October 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI) ryagarutsweho kenshi mu itangazamakuru n’inama zikomeye mu myaka ya vuba, kuko rikomeje guhangwa amaso mu iterambere ry’ubukungu bwubakiye ku ikoranabuhanga rijyanye n’igihe.

Icyo wamenya ni uko igifatwa nk’ibuye ry’ifatizo mu mibereho ya AI ari igerageza ryakozwe mu 1950 n’Umushakashatsi w’Umwongereza wari umuhanga mu bya mudasobwa, Alan Turing. Icyo gihe yamuritse inyandiko yahaye umutwe ugira uti “ikoreshwa rya mudasobwa nk’imashini, n’ubwenge”.

Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, ni ko ikoranabuhanga rya AI ryarushijeho gushyirwamo ingufu n’ibihugu ndetse n’amahuriro y’abashakashatsi, hagamijwe ko ryorohereza muntu mu nshingano zimugora cyane cyangwa zikamutwara igihe kinini.

Uyu munsi hari imodoka zitwara, cameras zigenzura umutekano wo mu muhanda ntawe uzikoresha, na telefoni ubwira ibyo gukora ikabigukorera uko ubisabye. Byose bigirwamo uruhare na AI.

Ku rundi ruhande, uko ikoranabuhanga rya AI rirushaho gufata indi ntera, niko n’ibihuha kuri ryo byongeye ingufu.

AI igiye kubuza abantu akazi

Iki ni cyo kinyoma cyakwijwe cyane ndese n’uyu munsi kiracyakomeje kumvikana henshi.

Ni byo ko hari akazi kakorwaga n’abantu benshi gashobora gukorwa na AI kandi ikagakora mu gihe gito. Gusa kuvuga ko abantu batazongera gukora kuko ibyo bakoraga bizakorwa na AI, kwaba ari ugukabya cyane ko ikoranabuhanga rya AI rikoreshwa n’abantu, kandi ntiryizewe bidasubirwaho, ku buryo hahita hemezwa ko abantu batazongera gukora.

Nk’urugero, ikoranabuhanga ry’imodoka zitwara rimaze igihe kinini mu igeragezwa. Hari izatanze icyizere, ariko magingo aya nta na rimwe riremezwa burundu ku buryo ryashyirwa mu modoka zikajya gutwara abagenzi mu muhanda.

Iryo gerageza ribera mu bihugu byateye imbere, naho ibikiri mu nzira y’amajyambere byo biracyumva ibyo nk’inzozi (wenda zishobora kuzagerwaho).

Niba no mu bihugu byateye imbere bifite ikoranabuhanga rigezweho bitaragaragaramo ubushomeri bwatewe na AI by’umwihariko, ibikiri mu nzira y’amajyambere bizagerwamo ryari n’ikoranabuhanga ribuza abantu akazi?

Ikigomba kwitabwaho, ni uko imikorere ya AI byagaragaye ko idahuye n’iy’umuntu kuko naho AI yakorea neza inshingano kurusha umuntu, hari igihe biba bikenewe cyane ko habaho inyurabwenge kandi imashini ntiyagira inyurabwenge nk’iy’abantu.

Abo AI izabuza akazi ni abafite ubumenyi buciriritse n’abagikora mu buryo gakondo

Iki na cyo ni ikinyoma, kuko akenshi ikoranabuhanga rya AI rikorwa hagamijwe ko imirimo isanzwe igora abanyamwuga babyigiye yabasha gukorwa mu buryo bworoheje.

Muri make, AI yunganira abahanga bakora akazi basobanukiwe neza, ariko kakabavuna haba mu buryo bw’igihe n’ibindi nkenerwa.

Nk’urugero mu rwego rw’amategeko, AI yakwifashishwa mu gukora incamake y’inyandiko nyinshi ikerekana ingingo z’ingenzi mu kirego runaka, ariko ntiyabasha kuburana.

Urebye mu buvuzi, AI yafasha gutanga umuburo ku bimenyetso by’indwara no gusobanura amashusho y’ibyuma umurwayi yanyujijwemo, ariko yonyine ntiyakwitegwaho gukurikirana umurwayi kuva afashwe kugeza akize.

AI yitezweho kuzafasha abakora akazi kinyamwuga kakabavuna, bityo kihute.

Mudasobwa ibintu byose umuntu asanzwe akora

Uko byagenda kose, AI ntizishobora kugira ububasha nk’ubwa muntu kandi ari we wazikoze.

Ku bizera, bemera ko mu biriho n’ibyabayeho byose nta na kimwe cyagereranywa n’Imana, kuko bayifata nk’ihambaye.

AI ni imashini, ikorwa n’umuntu. Hari ubushobozi ashoboye kuyiha ariko hari n’ububasha adashoboye kuyiha, kuko yabasha kuyiha byose byaba bisa n’aho yakoze undi muntu.

Kimwe mu byakomeje kunengwa AI, ni uko uko yaba ikora kose itabasha gusoma cyangwa kumva amarangamutima y’umuntu ngo imenye uko imusubiza cyangwa imufata. Ishingira ku magambo ihawe gusa cyangwa amabwiriza yahawe, ibindi bitandukanye nayo cyangwa bitateganyijwe ntiyabibasha.

Kuvuga ko AI izakora ibyo umuntu yakora byose ndetse ikabikora neza kurusha abantu, byaba bisa no kwemeza ko umuntu yakora undi.

AI zizarusha abantu ubwenge mu gihe cya vuba

Ibi byaba bisa no kugaragaza ko ubwenge buri nko ku gipimo runaka cyerekana ko wenda ubw’inyamaswa buri hasi, ubwa muntu bwisumbuyeho, naho ubwa AI bukazaba buri ku gasongero.

Ubwenge bupimwa mu buryo butandukanye nko gutekereza no kwibuka vuba. Aho ngaho mudasobwa ziza imbere y’abantu.

Ariko ugiye kureba ahandi nko guhanga udushya, kugaragaza no kumva amarangamutima, no gutekereza mu buryo bwagutse, ntabwo AI yabishobora kandi nta n’icyizere cyo kuzabishobora none cyangwa ejo gihari.

Uko byagenda kose, imashini izatekeraza nk’imashini, n’umuntu atekereze nk’umuntu. Ntabwo imashini yarusha umuntu ubwenge.

AI izatuma Isi itayoborwa n’abantu, iyoborwe na Robots

Bamwe ntibatinye kuvuga ko uko AI igenda irushaho kwaguka ingaruka zayo zizagera ku kuba Isi yayoborwa na za Robots aho kuyoborwa n’abantu.

Ibyo byanatijwe umurindi n’amajwi ya bamwe mu bashakashatsi ndetse n’abanyemari nka Elon Musk, bemeje ko iterambere ry’ikoranabuhanga rishobora kuzateza ikibazo ku bantu mu bihe bizaza.

Ntiwahakana ko ingaruka z’ikoranabuhanga ku bantu zishoboka, ndetse AI ubwayo yakwangiza byinshi.

Ariko se niba iryo koranabuhanga rikorwa na muntu, akaba ari we ugena aho ubushobozi bwa AI buhera n’aho burangirira, kubera iki yayiha ububasha bwo kumwangiza?

Ubushishozi buzashyirwa mu ikorwa n’ikoreshwa rya AI ni bwo buzagena ingaruka igira ku bantu.

Igishoboka cyazaba ko bitagenzuwe neza AI yazabangamira imibereho ya muntu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Icyo kuba Robots zayobora abantu cyo ntawahamya uburyo cyashoboka, kuko byasaba ko ziba zifite ububasha buruta ubwa muntu. Zaba zabuhawe na nde kandi ari abantu bazikoze?

Ibinyoma birimo ko AI izarusha abantu ubwenge, ubigenzuye neza wasanga ko birimo kutareba kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages