00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikoresho byahinduye isura ya Apple mu myaka 50 imaze

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 April 2026 saa 06:18
Yasuwe :

Muri Mata 2026 Apple iri kwizihiza imyaka 50 ishize ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga byahinduye byinshi mu itarambere ry’ikoranabuhanga.

Muri iki gihe hafi umuntu umwe muri batatu ku Isi atunze igikoresho cyakozwe na Apple. Agaciro kayo karazamutse ndetse iva ku gaciro ka miliyari 1,2$ mu 1976 igera kuri miliyari 4000$ mu mpera za 2025.

Iyi sosiyete yatangiriye mu igaraji ry’imodoka, ikura yibanda cyane ku kumenyekanisha ibikorwa [marketing and design].

Ken Segall wakoraga nk’umuyobozi ushinzwe guhanga ibishya mu gihe cy’imyaka 12 ku buyobozi bwa Steve Jobs, yavuze ko ubuyobozi bw’ubu bwakomeje gufasha sosiyete kubona inyungu.

Ni sosiyete nke zabashije kugena uburyo abantu bakoresha ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi mu buryo bukomeye nka Apple.

Mu rugendo rwayo hari ibikoresho by’ikoranabuhanga yakoze byahinduye byinshi mu rwego rw’ikoranabuhanga.

iPod mu 2001

Benshi muribuka iPod! Iki ni igikoresho cyasohotse mu 2001, gifatwa nk’imwe mu ntambwe ikomeye Apple yateye kuko cyahinduye uburyo abantu babikaga cyangwa bumvaga umuziki.

Iki gikoresho cyasimbuye utundi twakoreshwaga twa ‘MP3 players’. iPod yaje ari nto, ifite uburyo bukoresha button mu kugenzura uko wumva imiziki [click-wheel design] n’ibindi bishya.

iPod ni yo yazanye ububiko bw’umuziki bwa iTunes [iTunes library], bwafashije kuzana uburyo bwemewe n’amategeko bwo kumanura [download] umuziki kuri internet.

iPod yarakunzwe ku buryo yahaye Apple ubushobozi bw’amafaranga n’uburambe byari bikenewe kugira ngo izabashe kwinjira mu ruganda rwa telefone ngendanwa zigezweho.

iPhone mu 2007

Nyuma y’imyaka itandatu, Steve Jobs mu 2007 yamuritse bwa mbere telefoni ya iPhone.

iPhone yashyizwe hanze nk’igikoresho kimwe gihuza iPod, telefoni, n’ikoreshwa rya internet. Uyu munsi, ni intsinzi ikomeye aho hagurishwa izirenga miliyoni 200 buri mwaka, bingana n’uko hagurwa telefone zirindwi buri segonda ku Isi.

Imikorere ya iPhone n’ibiyigize birihariye, ku buryo abasesenguzi babigereranya n’inkuru ivugwa mu ndirimbo ya ‘Hotel California’, aho bigoye cyane ko abayikoresha bayivaho ngo bajye gukoresha telefoni zindi.

Apple Watch mu 2015

Apple Watch yashyizwe hanze mu 2015 ku buyobozi bwa Tim Cook. Isaha ya Apple Watch yakozwe hagamijwe ko iba isaha nziza kurusha izindi ku isi.

Yabyaye inyungu ikomeye, yinjiza hafi miliyari 15$, ibintu byatumye ubucuruzi bw’isaha bwonyine buba bumwe muri 300 bukomeye muri Amerika.

Usibye kwerekana igihe, iyi saha yazanye ikoranabuhanga ridasanzwe mu rwego rw’ubuzima [wearable health technology], kuko ifite uburyo bwo gupima imikorere y’umutima [ECG monitoring], umwuka mu maraso [blood oxygen], no gutahura igihe umuntu agize ikibazo [fall detection] n’ibindi.

Biragoye ko wabona umuntu watunze igikoresho kimwe muri ibi byo hejuru, ataratunze n’ibindi bibiri. iPod, iPhone na Apple Watch biri mu byazamuye urwego rwa Apple ku Isi.

Nubwo hari ibikoresho Apple yamenyekaniyeho cyane, hari n’ibindi yakoze birayihombera cyangwa se ntibyayizanira inyungu yari yitezwe.

Apple Lisa mu 1983

Mudasobwa ya Apple Lisa yasohotse mu 1983, ikaba yari imwe mu za mbere zagaragaje uburyo bwo gukoresha amashusho kuri mudasobwa [graphical user interface] hamwe n’imbeba [mouse].

Iyi ifatwa nk’itarageze ku ntego zayo, kubera igiciro cyayo gihanitse cyane cyari hafi ya 10.000$, ikaba yarahendaga ugereranyije n’abakiliya b’ibanze yari yarakorewe.

Butterfly Keyboard mu 2015

Mu 2015 Apple yakoze urwandikiro [butterfly keyboard] hakoreshejwe ‘button’ zifite impera zifite umubyimba muto kugira ngo mudasobwa ibe ari nto, itaremereye kandi ifite umubyimba muto muri rusange.

Kubw’amahirwe make, ntiyakunzwe cyane kuko benshi bagaragaje ko bigoranye kwandika uyikoresheje kandi idakomeye bihagije.

Mu bisa nko kwemera amakosa y’iyo miterere, nyuma Apple yaje kuyihagarika, imurika mudasobwa ngendanwa nshya ya pouse 16 mu 2019 idafite ‘butterfly keyboard’.

Vison Pro mu 2024

Amadarubindi ya Vision Pro agura 3.500$, ni cyo gikoresho gishya Apple iheruka gukora nyuma ya Apple Watch.

Nubwo gifite ikoranabuhanga rihanitse, impuguke zivuga ko kitageze ku ntego zacyo, kubera ko kigoye kugitwara kandi kikaba kidafite porogaramu zihagije ku buryo cyakoreshwa mu buryo butandukanye bijyanye n’iki gihe.

Kubera ko aya madarubindi yaguzwe n’abantu bake n’andi menshi akaba akiri mu bubiko, byatumye Apple igabanya ikorwa ryayo nyuma y’amezi make ashyizwe ku isoko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages