Uru ruganda rwo muri Koreya y’Epfo rufite gahunda yo kwiharira 10% by’imodoka zikoresha amashanyarazi kugeza muri 2025.
Hyundai yamuritse amoko atatu y’imodoka azaba ari mu bwoko bwa Ioniq, bwazanwe n’urwo ruganda muri 2016. Izi modoka zose zikazakoresha ikoranabuhanga rya E-GMP.
Ioniq 5 ni yo ya mbere izajya hanze mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021, izakurikirwa na Ioniq 6 izasohoka muri 2022 mu gihe Ioniq 7 izaziheruka, ikazasohoka muri 2024.
Inganda zikora imodoka zimaze iminsi mu ipiganwa rikomeye ryo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi. Ni urugamba rwatangijwe na Tesla Inc. uruganda rw’umuherwe w’Umunyamerika, Elon Mask.
Izi modoka ziri gukundwa cyane ku isoko, cyane cyane mu bihugu byateye imbere. Mu mwaka ushize, 2.6% by’imodoka zagurishijwe zakoreshaga amashanyarazi, biba inyongera ya 40% ku mwaka.
Byitezwe mu mwaka wa 2030, 20% by’imodoka zizaba zicuruzwa zizaba zikoresha amashanyarazi, aho muri rusange zizaba zigize 7% by’imodoka zose zizaba ziriho muri icyo gihe.
Ibihugu nk’u Bushinwa byamaze kugabanya imisoro ku nganda zicuruza imodoka zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kurushaho gukurura iryo shoramari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!