Ibaze noneho uramutse usabwe kugenda muri ibyo bibuga by’indege kandi noneho ufite ubumuga bwo kutabona, byaba bigoye kurushaho.
Ibyo nibyo byabaye ku muhanga mu bya mudasobwa akaba n’umushakashatsi mu kigo cy’ikoranabuhanga cya IBM witwa Chieko Asakawa, na we ufite ubumuga bwo kutabona.
Asakawa agirira ingendo hagati ya Amerika n’u Buyapani nibura buri kwezi. Iyo agiye mu rugendo ntawe umuherekeje, bimusaba gusaba ubufasha abakozi bo ku kibuga cy’indege bakaba ari bo bamuyobora bakamugeza aho agiye, rimwe na rimwe bimusaba gutegereza mu gihe ntawe ubohokeye guhita amufasha.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’iki kibazo cyari kimwugarije, byamuyoboye ku gukora ivarisi ikoranye ikoranabuhanga rihambaye, izajya imuyobora ikamugeza aho agiye nta mananiza n’amwe abonetsemo.
Yaravuze ati “Sinjya ntuza iyo nakoze urugendo njye nyine, mpora nibaza ikoranabuhanga ryamfasha kugenda byoroshye, byihuse kandi ntekanye, uku kudatuze niko kwatumye nkora iyi varisi y’ikoranabuhanga.”
Ni ivarisi ikoranye camera ndetse n’uburyo bwo guhumurirwa ikiyegereye, uburyo ikozemo bwenda gusa n’ubukoze imodoka zitagira abashoferi. Ikoranye ubwenge bukorano (ubu za “robots” zose zikoresha), buyifasha kumenya ibiyikikije, gupima intera iri hagati y’uyikoresha n’ikintu runaka cyaba ikigenda cyangwa ikiri hamwe.
Hifashishwa ‘Application” ya telefoni mu rwego rwo kubwira iyo varisi aho umuntu ashaka kujya, ubundi ikagena imihanda ikanamuyobora.
Iyi varisi kandi ikoranye ikoranabuhanga riyifasha gutahura amasura y’abantu, ikaba yabwira uyikoresha iyo hari inshuti ye iri hafi aho.
Ishobora kandi kumenyekanisha amaduka ari hafi aho cyangwa ahandi hantu h’ingenzi, ikaba yanajyanayo uyikoresha iyo ayibisabye, ishobora kandi no kumenya amabara y’ibintu.
Iri koranabuhanga ryatangiye kugeragezwa kuva mu 2017, ku bufatanye bwa IBM, amasosiyete yo mu Buyapani ndetse na Kaminuza ya Carnegie Mellon, aho Asakawa ari uw’imbere mu bakorera ikigo cya IBM muri serivisi zigendanye n’iby’ama-robot.
Asakawa yavuze ko hari icyizere cy’uko yagezwa ku isoko vuba, ndetse ko hateganyijwe igerageza rya nyuma ryayo rizakorerwa ku bibuga by’indege, amaguriro manini n’ahandi hahurira abantu benshi.
Asakawa akiri umwana yakundaga kwiruka ndetse yari afite inzozi zo kuzitabira iimikino ya olempike, gusa byaje kuyoyoka ubwo yakoraga impanuka ari koga, afite imyaka 11, imuviramo guhuma burundu ku myaka 14.
Ubwo yari amaze gukura, ubuzima bwe yabweguriye gukora ubushakashatsi bugamije gushaka ibyakorohereza abafite ubumuga kubona serivisi zitandukanye.
Yavumbuye uburyo bufasha abafite imbuga za murandasi kuzikora mu buryo bworohereza n’abatabona, harimo gushyiraho uburyo website ishobora gusurwa umuntu akumva ijwi n’ubwo yaba atabona.
Yagiye atsindira ibihembo bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanashyizwe ku rutonde rw’inararibonye mu guhanga udushya muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!