Ni gahunda yatangirijwe mu Kagali ka Nyirabirori, Umurenge wa Tumba, kuri uyu wa 29 Nzeri 2017, hatahwa inzu izajya ifasha abaturage gusobanukirwa iby’ikoranabuhanga, kwivuza no guhabwa serivisi z’ikoranabuhanga za Leta n’izindi batagombye gukora urugendo rurerure.
Zimwe muri gahunda zizibandwaho zirimo iz’uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, bigizwemo uruhare n’intore mu ikoranabuhanga aho ku ikubitiro izisaga 50 arizo zigiye kubitangirira mu turere twa Rulindo, Gisagara, Rusizi, Nyarugenge na Nyagatare ariko bikazagera mu gihugu hose.
Minisitiri w’itumanaho n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, yavuze ko izo ntore zizabanza guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze kandi ko gahunda igamije kwegereza serivisi z’ikoranabuhanga Abanyarwanda.
Yagize ati "Muri iki cyiciro cya mbere twiyemeje guhugura abantu ibihumbi bitatu muri buri karere bazaba biganjemo abayobozi mu nzego zitandukanye kugira ngo muri cya gihe tuzaba dushaka kubigeza ku banyarwanda miliyoni eshanu, abo bose bazagiremo uruhare. Hatangiye intore mu ikoranabuhanga 50 zizagera ku bihumbi bitanu kugirango iyi gahunda igere ku banyarwanda miliyoni eshanu mu myaka itatu."
Yakomeje avuga ko iyi gahunda igamije kugeza ikoranabuhanga kuri bose, kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga kuri bose na serivisi nziza zikoresheje ikoranabuhanga kuri bose.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko ikoranabuhanga rifasha muri gahunda zitandukanye za Leta n’ubuzima, uburezi n’izindi.
Yagize ati "Ikoranabuhanga rirafasha, ryoroshya ubuzima na serivisi tuba tuvuga aho kugira ngo umuturage akomeze gusiragizwa cyangwa akomeze kuzishakisha kandi yagakwiriye kuzisanga hafi adakoze urugendo, bikamugabanyiriza ibyo atakaza azishaka. Icyo twizeza rero Guverinoma yacu ni uko tugiye gukora ubukangurambaga mu bayobozi b’inzego z’ibanze. Ntushobora gushishikariza abantu serivisi nawe utazi. Abakuru b’imidugudu n’utugari nibo dushaka ko babanza gutozwa kugira ngo basobanukirwe serivisi ziteganijwe."
Bamwe mu bafatanyabikorwa bafatanyije na minisiteri muri iyi gahunda, harimo Irembo, MTN Rwanda, Tigo Rwanda, Dot (Digital Opportunity Trust) ihugura izo ntore n’abandi.
Kugeza ubu, Irembo ritanga serivisi z’ikoranabuhanga zisaga 73 harimo n’izijyane no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.



















TANGA IGITEKEREZO