Izi mpinduka zashyizweho hagamijwe ko amakuru yerekeye abaturage yarushaho kubikwa mu mutekano n’ubushishozi .
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, iki kigo cyatangaje ko abantu basanzwe bakoresha urubuga IremboGov batanyuze muri konti zabo bwite, hari amakuru amwe n’amwe batazabasha kubona yerekeranye na dosiye zabo igihe banyuze ahanditse “Gushakisha serivisi”.
Ibi bisobanuye ko ukoresha urubuga IremboGov atanyuze muri konti ye bwite, ibyo azajya abasha kubona ari dosiye ye cyangwa Kode yo Kwishyuriraho ndetse n’aho dosiye ye igeze.
Ikindi kandi uwakoze ubusabe ntazabasha kubona amakuru ajyanye n’imyirondoro imuranga harimo amazina n’indangamuntu. Ikindi ni uko atazabasha gusohora icyangombwa cyangwa icyemezo yasabye.
Abakoresha urubuga IremboGov banyuze muri konti zabo bwite, bazakomeza kubona amakuru ajyanye n’ubusabe bakoze banyuze ahanditse “Serivisi Zasabwe”.
Nubwo habayeho izo mpinduka ku bantu basanzwe, abahagarariye Irembo (agents) bazagumana ububasha bwo gufasha ababagana gukora ubusabe ndetse no mu bijyanye no kwishyura.
Mu itangazo bagize bati “Kubungabunga imyirondoro y’abaturange ni inshingano zacu. Turabizeza ko mudakwiye kugira impungenge igihe mukoresha urubuga IremboGov, munyuze muri konti zanyu bwite. Izi mpinduka twashyizeho; ni intambwe ku mutekano ndetse n’ububiko bw’amakuru y’abakoresha urubuga IremboGov.”
Bakomeje bagira bati “Tubashimiye by’umwihariko uburyo mwitabira gukoresha urubuga IremboGov mwisabira serivisi za leta; hifashishijwe ikoranabuhanga. Turabizeza kurushaho kunoza uburyo serivisi za leta zibageraho mutavunitse, ndetse n’imyirondoro yanyu bwite ikabikwana umutekano uhamye.”
Urubuga Irembo rwashinzwe mu 2014 rugamije korohereza abaturage kubona serivisi zitandukanye za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uru rubuga ruherutse guhabwa icyemezo cy’uko rwujuje ibisabwa mu kurinda amakuru y’abakoresha serivisi za IremboGov, cyatanzwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!