00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe ikoranabuhanga rifasha AI kumenya indimi zo muri Afurika

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 6 May 2026 saa 12:46
Yasuwe :

Ikigo cya Pleias gifatanyije n’umuryango wa GSMA byashyize hanze ikoranabuhanga ryiswe ‘CommonLingua’ rizajya rifasha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano kumenya indimi zirimo izo muri Afurika, rigamije kuziba icyuho cyari gihari ku ndimi z’uyu mugabane.

Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association) uharanira iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone ngendanwa.

Iryo koranabuhanga ryashyizwe hanze ku wa 28 Mata 2026, aho ryakozwe binyuze muri gahunda yo gukora ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI, rikorewe Afurika kandi rikozwe n’Abanyafurika.

CommonLingua ifite indimi 334 zirimo 61 zo muri Afurika, ndetse ikora neza mu bijyanye no gukoresha izo ndimi ku kigero cya 83%.

Muri Afurika haba indimi zirenga 2000, ariko uburyo bw’ikoranabuhanga bwari busanzweho busa n’ubuheza izo ndimi kuko inyinshi butazizi nk’uko bimeze ku ndimi zo mu Burayi no muri Asia.

Icyakora iri koranabuhanga rije kuziba icyo cyuho kuko rigerageza nibura kumenya indimi zitandukanye mu miryango umunani y’indimi zo muri Afurika.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga (CTO) uri no mu bashinze Pleias, Pierre-Carl Langlais, yavuze ko indimi zo muri Afurika zidakwiye gutereranwa kuko zikoreshwa n’abantu benshi kandi na bo bakwiye guhabwa amahirwe yo gukoresha AI mu buryo buboroheye.

Ati “Ntabwo indimi zo muri Afurika, zigarukira muri Afurika gusa. Zikoreshwa na miliyoni amagana z’abantu kandi bakwiye kubona AI zubatse kimwe n’iz’abakoresha izindi ndimi. CommonLingua ni itafari rya mbere dushyizeho.”

Umuyobozi ushinzwe gahunda zijyanye na AI muri GSMA, Louis Powell, yavuze ko iri koranabuhanga rigezweho, risigaye ari umusingi w’ikoranabuhanga n’amahirwe mu bukungu ariko ayo mahirwe asa n’ayadingijwe muri Afurika kubera ibibazo by’ururimi.

Ati “CommonLingua ije gukemura icyo kibazo binyuze mu kuba ikoranabuhanga rifite amakuru ahagije azafasha AI kumenya indimi zo muri Afurika.”

Iri koranabuhanga kandi riri mu bizaganirwaho mu nama iteganyijwe kubera i Kigali muri Kamena 2026, MWC 26 izahuriza hamwe Abanyafurika n’abari mu nzego zifata ibyemezo, abashoramari batandukanye, ibigo ngenzuramikorere, ibigo bihanga ibishya n’ibindi.

Hakozwe ikoranabuhanga rifasha AI kumenya indimi zo muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages