Nubwo zitunzwe na benshi, imikorere yazo iratandukanye bitewe n’ububasha bwazo, ahanini bushingira ku giciro n’ibirango byazo.
Biragoye kujyaho ngo wemeze ko ikirango iki n’iki (brand) ari cyo kiyoboye ibindi mu kugira laptops nziza. Gusa urubuga rwa iPC Store hari ibirango icumi rugaragaza ko ari byo bifite izo kwizerwa mu 2024.
Urutonde rwakozwe hashingiwe ku buziranenge bwa laptop zifite ibyo birango, ni ukuvuga ibyo ikozwemo, uburambe bwayo ndese n’ubushobozi bwo gukora akazi runaka.
Hanashingiwe ku ikoranabuhanga n’udushya byifashishwa mu mikorere yazo, umwihariko wazo n’uburyo uko zikoze bifasha abazikoresha.
Ikorwa ry’urwo rutonde ryagendeye no ku giciro cya laptop zifite ibyo birango, ndetse n’ uburyo ba nyiri ibyo birango bita ku baguzi, uko babafasha igihe bikenewe, n’uburyo babageraho bakeneye ubufasha haba kuri telefoni cyangwa email.
Mu gutanga amanota, ubuziranenge bwa laptop bwabariwe kuri 40%, udushya n’ikoranabuhanga mu buryo ikoze bibarirwa kuri 25%, kwita ku mukiliya bibarirwa kuri 20%, naho igiciro cyayo kibarirwa kuri 15%.
Ibyo byose bimaze kurebwaho iPC Store yemeje ko urutonde rw’ibirango icumi bya laptop zihiga izindi mu 2024, rupfundikiwe na Samsung. Ni Sosiyete ifite imizi muri Koreya y’Epfo, ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo laptops, smartphones, televiziyo, tablets n’ibindi.
Yatangijwe mu 1986, ndetse mu bihe bitandukanye ikarango cyayo cyakunze guhiga ibindi mu gukora laptops nziza.
Ku mwanya wa cyenda haza Razer, Sosiyete yo muri Amerika ifite inkomoko muri Singapore. Yashinzwe mu 2005, ikaba ifite izina rikomeye mu gukora purogaramu za mudasobwa n’ibikoresho bakiniraho imikino y’ikoranabuhanga (gaming).
Ku mwanya wa munani haza Microsoft y’Abanyamerika, yashinzwe mu 1975. Iyi izwiho gukora no kugurisha purogaramu za mudasobwa, ibikoresho na serivisi by’ikoranabuhanga.
Ikirango cya karindwi gifite laptop nziza cyabaye HP, Sosiyete y’Abanyamerika nayo ikora nk’ibyo Microsoft ikora. Iyi yo yashinzwe mu 1939, ikaba ari imwe muri sosiyete zimaze imyaka myinshi mu by’ikoranabuhanga.
Asus yo muri Taiwan ni yo iza ku mwanya wa gatandatu. Kuva mu 1989, iyi sosiyete ikora ikanagurisha laptops, desktops, smartphones, tablets n’ibindi.
Ikirango cya gatanu ni Lenovo yo mu Bushinwa, yatangiye gukora no kugurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo laptops, desktops, smartphones, tablets, n’ibindi kuva mu 1984.
Ku mwanya wa kane haza MSI, Sosiyete yo muri Taiwan ifite ubunararibonye mu gukora ibikoresho bakiniraho imikino y’ikoranabuhanga, purogaramu za mudasobwa n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga kuva mu 1986.
Umwanya wa gatatu uzaho Acer nayo yo muri Taiwan, ikora ikanagurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga kuva mu 1976.
Dell yo muri Amerika, ni yo iza ku mwanya wa kabiri. Kuva mu 1984, iyi Sosiyete ikora ikanagurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo laptops, desktops n’ibindi.
Apple y’Abanyamerika ni yo iza ku mwanya wa mbere mu birango bya laptop nziza mu 2024. Kuva mu 1976, iyi sosiyete ikorera inyigo, igakora ndetse igacuruza ibikoresho na serivisi z’ikoranabuhanga.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!