00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yizeye umusaruro muri gahunda zo kwinjiza ikoranabuhanga mu bato

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 August 2024 saa 03:59
Yasuwe :

Inzobere mu Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga rishya no guhanga Udushya muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT, Muvunyi Victor, yavuze ko urebye imbaraga na gahunda z’urubyiruko rutandukanye mu Rwanda mu bijyanye no guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga, nta gushidikanya ko icyerekezo cy’iyi minisiteri na Guverinoma kiri gucengera muri benshi.

Ibi yabigarutseho kuwa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2024, ubwo yari yitabiriye amarushanwa y’imishinga y’ikoranabuhanga yateguwe binyuze muri gahunda ya Kigali Hacks.

Kigali Hacks ni gahunda yatangijwe mu myaka ibiri ishize, itangizwa hagambiriwe kubaka urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rufite ubuhanga n’ubushobozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Kigali Hacks, ihuriza hamwe abanyeshuri bo mu bigo byo hirya no hino mu gihugu, bagakora amatsinda bageragerezamo imishinga hifashishijwe ikoranabuhanga, ishobora kuba igisubizo ku bibazo bihari mu nzego zinyuranye zirimo iz’ubuzima, uburezi, ubwikorezi n’izindi.

Amarushanwa yabaye ku wa Gatandatu, yari icyiciro cya mbere, aho abanyeshuri 60 ari bo bahatanye aho bari bagabanyijwe mu matsinda atanu.

Buri tsinda ryari rifite umushinga riri gukoraho, hakaba harahembwe amatsinda atatu ya mbere yahize ayandi.

Abagize amatsinda yatsinze bahamwe ibihembo binyuranye birimo nko gushyirirwaho uburyo bwo kwiyongerera ubumenyi mu gukora ‘software’ hifashishijwe porogaramu zinyuranye nka CodeCrafters, guhabwa internet, ndetse n’impamyabushobozi.

Victor Muvunyi yagize ati “Ikindi kintu cy’ingenzi kirimo ni ubushobozi bw’uru rubyiruko bwo guhuriza hamwe imbaraga. Aya marushanwa ubwayo agaragaza ukuntu iyo dushyize hamwe imbaraga zacu ibintu bikomeye bishobora kubaho.”

“Ubwo rero icyo turimo kugerageza kureba ni uburyo twakwagura ibi bikarenga Kigali gusa tukabigeza mu gihugu cyose, dore ko mu mijyi yunganira Kigali hari ibikorwaremezo byahashyizwe nka za ‘Hanga Hubs’.”

Itsinda ryabaye irya mbere ryari rifite umushinga witwa ‘First Aid Mate AI’ wa porogaramu iboneka kuri mudasobwa na telefoni yakorewe gutanga ubufasha bw’ibanze ku bantu hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI.

Umushinga wabaye uwa kabiri ni uwa porogaramu yiswe ‘AQUOT APP’ yo koroshya uburyo bw’ingendo rusange mu gihe uwa gatatu wabaye uwa ‘SkillSwap’ urubuga rw’ikoranabuhanga, rwagenewe koroshya ihanahana ry’ubumenyi mu baturage.

Mudacumura watangije iyi gahunda yavuze ko “Ntabwo dushaka ko hari abanyeshuri basoza amasomo bakabura akazi kubera kutagira ubumenyi rukana. Iyi ni gahunda yashyiriweho kubafasha.”

Biteganyijwe ko aya marushanwa ategurwa na gahunda ya Kigali Hacks, azajya aba buri mwaka kandi akarushaho kugenda yaguka.

Umukozi muri MINICT, Muvunyi Victor, yanyuzwe cyane no kubona abakiri bato batera intambwe yo kwimakaza icyerekezo cy'igihugu
Mudacumura Bruno Blaise [iburyo] ni we watangije Kigali Hacks
Iyi gahunda ireba gusa abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kandi ubishaka wese ntahezwa kabone n'ubwo nta bumenyi yaba afite mu bijyanye n'ikoranabuhanga
Itsinda ryakoze umushinga wa 'AQUOT APP' wo kwifashisha mu gutwara abantu n'ibintu
Itsinda ryari rifite umushinga wa 'SkillSwap' wabaye uwa mbere ubwo ryari riri kuwumurika
Iri tsinda niryo ryegukanye umwanya wa gatatu, rikaba ryarakoze umushinga wa 'First Aid Mate AI'
Gahunda nk'iyi izajya iba buri mwaka
Buri tsinda ryahawe umwanya uhagije wo kwiga neza ku mushinga waryo
Aba banyeshuri bifashishije ikoranabuhanga ritandukanye mu gukora imishinga yaba igisubizo ku bibazo bimwe na bimwe bigaragara muri sosiyete mu buzima busanzwe

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .