00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Grok yise Elon Musk umuntu ukomeye kurusha abandi bose ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 November 2025 saa 09:53
Yasuwe :

Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ry’umunyemari Elon Musk, rizwi nka Grok, mu bihe bitandukanye yabwiye abayikoresha ko Musk ari umunyabwenge ndetse akomeye kurusha abandi bantu bose bo ku Isi.

Ibyo byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, nubwo nyuma ibisubizo Grok yavuzemo ibyo, byose byarasibwe kuri urwo rubuga.

Ku wa Kane, urubuga rwa X rwatangajweho ingero nyinshi za Grok iri gushimagiza Musk, imwita “rudasumbwa,” ivuga ko afite “umubiri woroshye kandi w’intarumikwa,” ndetse ikamugaragaza nk’ufite “ubwenge buhambaye.” Hari n’aho yavugaga ko Musk yabasha gutsinda Mike Tyson mu mukino w’iteramakofi, ikamushyira hejuru ya Leonardo da Vinci, ikamuvuga ko asetsa kurusha Jerry Seinfeld.

Musk ubwe yifashishije X ku wa Kane yavuze ko Grok “yashutswe n’abayikoresha nabi” bigatuma ivuga ibyo yamushimagije bidafite ishingiro.

Mu ijoro ryo ku wa Kane, bimwe mu bisubizo bya Grok byari byamaze gusibwa, ndetse chatbot itangira gutanga ibisubizo byiyoroshya. Nyuma y’iri tangazo rya Musk, Grok yatanze igisubizo cyuje ubushishozi, imushyira mu bantu 10 bakomeye kurusha abandi aho kumugira uwa mbere, nk’uko Washington Post yabitangaje ku wa Gatanu.

Abakoresha benshi bari bamaze iminsi bagaragaza ko Grok ikunze kugaragaza ibitekerezo bisa n’ibya Musk ku byerekeye politiki, bituma habaho impungenge ku kurobanura ibizima.

Grok yise Elon Musk umuntu ukomeye kurusha abandi bose ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages