00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yatangije uburyo bwo gusemurira abari kuganira mu ndimi zitandukanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 December 2025 saa 10:41
Yasuwe :

Google yatangaje ko yatangiye kugerageza uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha abantu gusemurirwa ibiri kuvugwa ako kanya mu rundi rurimi hifashishijwe ‘écouteurs’.

Biri mu murongo mugari w’iki kigo cy’ikoranabuhanga wo guteza imbere ibijyanye n’ubusemuzi.

Bisobanuye ko iyo umuntu avuga mu rundi rurimi, Google ihita ihindura ayo magambo ikayagusobanurira mu rurimi rwawe, ukayumva muri ‘écouteurs’ utarindiriye ko arangiza kuvuga, ku buryo abantu babiri, umwe uvuga Icyongereza n’undi uvuga Igifaransa bashobora kuganira kuri telefone nta nkomyi.

Ubu buryo bwashyizwe muri porogaramu ya ‘Google Translate’, butanga ibisobanuro by’ibivugwa ako kanya ijwi ry’uvuga rigakomeza kuba umwimerere, umuvuduko avugaho n’ibindi ku buryo hahinduka ibiri kuvugwa gusa.

Ibi bituma ibiganiro bisobanuka neza kandi bikaba byoroshye kubikurikirana, nk’aho mwaba muvugana mu rurimi rumwe.

Visi Perezida Ushinzwe ibicuruzwa n’ubushakashatsi muri Google, Rose Yao, ati “Waba uri kuganira n’abantu mu ndimi zitandukanye, waba wumva imbwirwaruhame cyangwa icyigisho wenda uri mu mahanga, cyangwa ureba filime cyangwa ikiganiro kuri televiziyo mu rundi rurimi, ushobora kwambara ‘écouteurs’ zawe ugafungura porogaramu yo gusemura ‘Translate App’ ugakanda kuri ’Live translate’ hanyuma ukumva ibiri kuvugwa ako kanya mu rurimi wifuza.”

Ubu buryo buri mu igeragezwa bwatangiye gushyirwa ku bikoresho bya ‘Android’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique n’u Buhinde.

Bushobora guhindura indimi zirenga 70, kandi bukora kuri ‘écouteurs’ zose. Google yatangaje ko abafite ibikoresho bya iOS bazatangira kubona iyi serivisi mu 2026.

Google yatangije uburyo busemurira abari kuganira mu ndimi zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages