Ibi Google ikoze bizatuma ibasha kwigarurira umubare munini w’abakoresha smartphones kurusha ibindi bigo bahanganye nka Apple na Samsung, byo bimenyereweho kugira telefone zihenze cyane, aho zimwe zigura kuva ku madolari 1,000 hakaba n’izigeza ku $2,000.
Ni mu gihe izi nshya Google yashyize ku isoko zihendutse cyane kandi zikaba zikora byinshi. Hari iyitwa Pixel 5 igura guhera ku madolari 699, iyitwa Pixel 4a 5G ni $499, mu gihe Pixel 4a yabanje yo igura $399.
Nubwo iki giciro gishobora kumvikana nk’ikiri hejuru, muri telefone zikoresha internet ya 5G, izi za Google nizo zihendutse.
Ibi biciro biri hasi gutya birumvikana ko bitabura kuzana n’ibitambo runaka, niyo mpamvu izi telephone zidafite ingufu n’umuvuduko bihagije nk’ibya telefone za Apple cyangwa Samsung.
U Buyapani ni cyo gihugu cya mbere kizakira telephone ya Pixel 4a 5G ku wa 15 Ukwakira, ndetse ikazahita igezwa no mu bindi bihugu umunani birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ugushyingo. Pixel 5 nayo ku ikubitiro izagezwa mu bihugu umunani guhera ku wa 15 Ukwakira.
Izi telephone shya za Google zose zakira internet ya 5G, ubwoko bushya bwa internet ifite umuvuduko uhambaye. Ni zo nshya mu iziri ku isoko zakira iyi internet, zije zikurikira iza Motorola, Samsung, Huawei, LG n’izindi.
Ibi biciro biri hasi bya telephone za Pixel bizafasha kwihutisha ikoreshwa rya internet ya 5G, kuko zo zoroheye benshi kuba bazigondera.
Telephone nshya ziri gukorwa na Google zifite umwihariko w’uko amafoto zifata ari ku rwego rwiza, ndetse umuntu yagereranya n’afatwa n’iza Apple na Samsung. Zifasha umuntu kuba yafata amafoto mu mwijima kandi akaza asa neza, cyangwa ukaba wanayakesha nyuma yo kuyafata.
Ibindi bitangaje kuri izi telephone nshya za Google, zifite uburyo bise ’Hold for me’, bukora mu gihe uhamagaye mu kigo runaka bakakubwira gutegereza mbere yo kuvugana n’ugufasha.
Aho kugira ngo umare akanya utegereje wumva imiziki yabo, Google izajya igutegerereza hanyuma ikubwire mu gihe ugufasha aje, ubone gusubira ku murongo muvugane.
Ikindi kandi izi telephone zifite uburyo buzafasha umuntu kuzigama umuriro, ugahitamo ’Application’ ushaka ko ziba zikora izindi zigahagarikwa, ibi bikazafasha mu kubika umuriro kugeza ku masaha 48.
Uretse izi telefone kandi, Google mu Ukwakira iritegura gushyira ku isoko ubundi bwoko bushya bwa televiziyo ndetse n’indangururamajwi nziramugozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!