Iyi sosiyete yatangaje ko ubu buri muntu wese ufite konti yayo [ni ukuvuga Gmail] ashobora gukoresha Google Meet ku buntu, agakorana inama n’abandi bagera ku ijana icyarimwe mu buryo bw’amashusho ikamara iminota yose bashaka.
Nyuma ya tariki 30 Nzeri uyu mwaka, Google yatangaje ko izatangira kugena iminota 60 nk’igihe inama idashobora kurenza ku bifashisha Meet.
Ni uburyo buje guhangana n’ubundi bwari busanzwe kuko nko kuri Zoom, iminota ntarengwa yari 40, gusa Facebook yo iherutse gutangaza ko nta minota ntarengwa ku bazajya bayikoresha baganira mu buryo bw’amashusho.
Ubu buryo bwiswe “Google Meet” mu ntangiriro z’uku kwezi, mbere iyi serivisi yitwaga Hangouts Meet.
Uku kuyihindurira izina kwaje mu gihe Google Meet yari itangiye gukura ku kigero cyo hejuru muri ibi bihe bya Coronavirus aho inama nyinshi zisigaye ziba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abantu bakoresha Google Meet biyongereye inshuro 25 ugereranyije n’abayikoreshaga muri Mutarama uyu mwaka. Mu kwezi gushize Google yatangaje ko iyi serivisi iri kwitabirwa n’abantu bashya barenga miliyoni ebyiri buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO