00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google igiye kujya yishyura SpaceX miliyoni 920$ buri kwezi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 June 2026 saa 12:12
Yasuwe :

Mu gukomeza kongera ubushobozi mu by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, sosiyete ya Google yagiranye amasezerano na SpaceX, aho izajya iyiha miliyoni 920$ buri kwezi kugira ngo ikoreshe ububiko n’imashini zayo zigezweho.

Aya masezerano azatangira kubahirizwa guhera mu Ukwakira 2026 kugeza muri Kamena 2029.

Azaha Google uburenganzira bwo gukoresha ibikoresho bikomeye mu gutunganya amakuru, birimo utwuma twa NVIDIA [GPUs] tugera ku 110.000.

Google yatangaje ko ubu ari ubufatanye bugamije guhaza isoko ry’abakiliya bayo rikomeje kwiyongera kubera porogaramu zayo nshya nka Gemini Enterprise.

Aya masezerano akubiyemo ingingo iha impande zombi uburenganzira bwo kuyasesa hagatangwa integuza y’iminsi 90, nyuma ya Ukuboza 2026.

Mbere y’uko ukwezi kwa Nzeri 2026 kurangira, Google ishobora no gusesa aya masezerano mu gihe SpaceX idashoboye kuyiha ubushobozi bwose mu bya mudasobwa bumvikanyweho.

Ubu bufatanye buje bukurikira ubundi SpaceX iherutse kugirana na sosiyete ya Anthropic bw’agaciro ka miliyari 1,25$ buri kwezi, ibigaragaza uburyo ibigo bikomeye biri kumaranira kugira imbaraga nyinshi muri AI.

Ibi bibaye kandi mu gihe SpaceX yitegura gushyira imigabane yayo ku isoko ry’imari rya Nasdaq mu cyumweru gitaha.

Iyi sosiyete yitezweho gukusanya miliyari 75$, ikagira agaciro ka miliyari 1.750$, byitezwe ko ari cyo gikorwa cyo gushyira imigabane ku isoko cy’agaciro kanini mu mateka.

Google isanzwe ari umushoramari ukomeye muri SpaceX, aho imigabane ifitemo ishobora kuzaba ifite agaciro karenga miliyari 100$ nyuma y’iki gikorwa.

Umuyobozi wa Google, Sundar Pichai ari kumwe na mugenzi we wa Space, Elon Musk

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages