Pixel 10 izaba ifite camera ya mbere ifite megapixel 50, mu gihe ishobora gufata amafoto yagutse izaba ifite megapixel 13 n’indi ya megapixel 11. Camera y’imbere yifashishwa mu gufata selfie izaba ifite megapixel 11.
Pixel 10 Pro nayo izaba ifite camera zijya kumera gutya bitandukanire ku ifata amafoto yagutse izaba ifite megapixel 48 na selfie izaba ingana gutyo.
Pixel 10 Pro izaba ifite camera zimeze nk’iza Pixel 9 Pro yasohotse umwaka ushize, gusa izaba ifite ubushobozi bw’urumuri rwisumbuye kurusha izisanzwe kuko zikoranywe ikoranabuhanga rya Tensor G5 rituma amafoto acya kurushaho.
Mu gihe Pixel 10 Pro ishobora kuzajya ku isoko igura $999, mu gihe Pixel 10 Pro izaba igura $1.199.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!