Hari hashize igihe kirenga umwaka, Facebook ikora ubushakashatsi bugamije kumenya ibimenyetso byakwifashishwa mu kugaragaza amarangamutima abantu bagira cyane kuri Facebook, hagendewe ahanini ku buryo bagenda batanga ibitekerezo ku biba byatangajwe kuri urwo rubuga.
Ushinzwe ibikorwa bya Facebook, Sammi Krug, ati ″Twakomeje kwakira ibitekerezo by’abantu batandukanye, none ubu dusohoye uburyo bubafasha kugaragaza uko bakiriye ibintu, mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Ni ibintu bidushimishije cyane.”
Yavuze ko bagiye gukomeza kwakira ibitekerezo bishobora kugirira akamaro buri wese ukoresha facebook, ndetse no kwiga ibindi bintu bitandukanye byabafasha.
Kuri we, buri munsi abantu bajya kuri facebook ngo bamenye amakuru y’ibibera hirya no hino ku Isi, bagasangira amakuru y’ibintu bitandukanye byaba ibigezweho, ibishimishije, ibibabaje, ibisekeje n’ibindi. Uburyo bwashyizweho ngo nibwo bwibanze mu kumenya amakuru y’inshuti zawe, imiryango, cyangwa ikindi kintu kikureba.
Ubu buryo bwashyizwe ahagaragara bugizwe n’utumenyetso dutanu ari two ‘Love’, ukandaho werekana ko wakunze ikintu cyane, akagaragaza ko ikintu kigusekeje, akerekana ko watunguwe, akerekana ko ubabaye n’kerekana ko ikintu kikurakaje.
Ikinyamakuru Le Nouvel Observateur, dukesha iyi nkuru cyanditse ko ubu buryo bwatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2016, nyuma yo gukora igerageza muri Espagne na Irlande no mu bindi bice binyuranye ku Isi, mu mpera z’umwaka wa 2015.
Ubushakashatsi bwasohotse muri Werurwe 2015, bwagaragaje ko facebook ikoreshwa n’abantu babarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 44 buri kwezi.
France Tv Info, yatangaje ko tariki ya 27 Kanama 2015, Facebook yakoreshejwe n’abantu bagera kuri miliyari ku munsi umwe. Nibwo bwa mbere byari bibaye mu mateka y’Isi, aho urubuga nkoranyamabaga rugeza kuri uyu mubare mu munsi umwe.
Facebook yashinzwe na Mark Zuckerberg, ku wa 02 Gashyantare 2004, ubwo yari afite imyaka 19, afatanyije na bagenzi be batatu biganaga muri Kaminuza ya Havard, aribo Chris Hughes, Eduardo Saverin na Dustin Moskovitz.
Zuckerberg ashinga Facebook yigaga mu mwaka wa kabiri, kuri ubu akaba yaranaguze n’urubuga nkoranyambaga WhatsApp.



















TANGA IGITEKEREZO