Ni nyuma y’uko mu minsi ishize byamenyekanye ko hari amakuru y’abantu bagera kuri miliyoni 50 biganjemo Abanyamerika bakoresha Facebook yibwe ndetse agakoreshwa mu buryo butemewe, ibintu byatumye ifata ingamba zitandukanye zigamije guhindura imikorere.
Ubwo buryo bwakuweho, bwafashaga abantu gushakisha abandi, by’umwihariko mu bihugu usanga hari abahuje amazina. TechRadar dukesha iyi nkuru, ivuga ko, bwihariye 7% by’ibyashakishijwe kuri Facebook muri Bangladesh.
Facebook yatangaje ko mu byatumye ibihagarika ari uko abajura bifashisha ikoranabuhanga bagiye bakoresha ubwo buryo bagatwara imyirondoro y’abantu.
Facebook kandi yafashe ingamba zo kugabanya ibintu byose bituma hari abandi bantu bagira ububasha ku makuru y’umuntu, ‘applications’ zisaba amafoto n’ibindi biba byashyizwe kuri uru rubuga nazo zafatiwe ingamba nshya. Ntizizongera kwemerwa guhabwa ibyihariye ku buzima bwite nk’irangamimerere, imyemerere, amashuri ukoresha uru rubuga yize cyangwa akazi yakoze.
Mu kwezi gushize nibwo Ikigo Cambridge Analytica, gitanga ubujyanama mu bijyanye na politiki cyabonye ariya makuru, ndetse kikayakoresha mu bikorwa bigamije gushishikariza abantu gutora Donald Trump, mu matora yabaye mu 2016 ndetse akaza kuyatsinda.
Nubwo ibiri gukorwa bigaragaza intambwe nziza mu kurinda umutekano w’abakoresha urwo rubuga, icyo kinyamakuru kiravuga ko ari nto kuko ngo byavumbuwe ko Cambridge Analytica yaba yaribye amakuru y’abantu bagera kuri miliyoni 87 mu gihe havugwa miliyoni 50 bonyine.



















TANGA IGITEKEREZO