Aya madarubindi yiswe ‘Ray-Ban Stories’ yatangiye kugurishwa amadolari 299, hafi ibihumbi 300 Frw.
Ni amadarubindi afite camera ebyiri zombi zifite ubushobozi bwo gufata amashusho n’amafoto. Harimo kandi ikoranabuhanga rifasha kohereza amashusho cyangwa amafoto wafashe, akoherezwa kuri telefone yawe cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga ziri muri telefone.
Kugira ngo umuntu atangire gufata amashusho cyangwa amafoto, hariho akantu umuntu akanda, cyangwa se ugakoresha uburyo bw’ijwi, avuga ati “Facebook, take a video”.
Ray-Ban Stories nicyo gikoresho cya mbere kigiye hanze nyuma y’imyaka myinshi y’ubufatanye hagati ya Facebook na EssilorLuxottica.
Uburyo ayo madarubindi akoze ntabwo uyarebeye inyuma wamenya ko harimo za camera. No mu gihe umuntu ari gufata amashusho, ntabwo bihita bigaragarira buri wese ku buryo hari impungenge ko hari abazajya bazifashisha binjira mu buzima bwite bw’abandi.
Aya madarubindi kuri ubu ari kugurishwa kuri Internet no mu maduka atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza, u Butaliyani, Ireland no muri Australia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!