00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Facebook igiye guhinduka nka TikTok

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 25 July 2026 saa 08:34
Yasuwe :

Facebook iri kwitegura kugerageza impinduka zikomeye kuri porogaramu yayo ya telefoni izatuma isa kandi ikora nka TikTok. Aho gufunguka ubona amagambo n’amafoto by’inshuti nk’ibisanzwe, izajya ihita ikugeza ahantu hagaragara video nk’uko bigenda iyo ufunguye TikTok.

Ni intambwe igamije gutuma uru rubuga rwigarurira imitima ya benshi barukoresha binyuze mu kubagaragariza video ngufi zikomeje gukundwa na benshi muri ibi bihe.

Iki kigo giteganya gutangira kugerageza ubu buryo mu mpera z’umwaka wa 2026. Iri gerageza ry’ibanze rizibanda ku masoko mpuzamahanga yatoranyijwe aho abantu basanzwe bareba video nyinshi.

Mu gihe igerageza ryagenda neza ikigo kigafata icyemezo cyo gukomeza, iyi miterere ishyira video imbere ishobora kwaguka ikagera ku bakoresha uru rubuga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2027.

Ku bantu bakunda imiterere ya kera, hari inkuru nziza. Abazashyirwa mu itsinda ry’igerageza bazaba bafite amahitamo yo kubyanga. Mu gukora ibyo, bashobora kugarura uburyo bwa kera bw’amagambo n’amafoto nk’uko bisanzwe bigaragara iyo ufunguye Facebbok.

Ku bazemeza ubu buryo bushya bwo gushyira video imbere, uburyo bwa kera bwerekana amakuru y’inshuti, amatsinda, n’amapaji ntibuzavaho burundu. Buzashyirwa ku mwanya wa kabiri [tab] muri porogaramu, kugira ngo bibe byoroshye kubibona mu gihe ubyifuza.

Umuyobozi wa Facebook yasobanuye ko iyi mpinduka iri kuba kuko video yabaye ahantu hibanze abantu bavugira, bahurira, kandi bahahira kuri internet.

Mu gushyira video imbere, uru rubuga rwizeye kujyana n’uko abantu basigaye bifuza gukoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihe no gukomeza gukurura abakoresha uru rubuga.

Facebook yinjiye mu rugamba rwo guhangana na TikTok ku bijyanye n'uburyo amashusho agaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages