Mu ibaruwa yandikiye Twitter, Musk yemeye kugura iki kigo ku giciro yemeye mu mezi menshi ashize, ariko akaza gutangaza ko yivanye mu ihererekanya.
Ni icyemezo atangaje mbere y’ibyumweru bike ngo impande zombi zihurire mu rukiko, aho Twitter yatanze ikirego irusaba kumuhatira gusoza igikorwa cyo kugura uru rubuga nkoranyambaga, nk’uko babyemeranyije.
Muri iyo baruwa, Musk yavuze ko ko ashaka gukomeza agasoza iri hererekanya, nyuma yo kwakira amafaranga azifashishwa n’ihagarikwa ry’ikirego kiri mu rukiko.
Umuvugizi wa Twitter yemeje ko bakiriye ubwo butumwa bwa Musk, ndetse ko "intego ni ugusoza ihererekanya ku kiguzi cya $54.20 ku mugabane umwe", ikiguzi Musk yemeye muri Mata.
Icyo gihe byemejwe ko Musk azatanga miliyari $44, maze avuga ko mu kubikora, ashaka guhanagura kuri uru rubuga nkoranyambaga konti za baringa, rugahinduka urubuga rushyigikira ukwishyira ukizana mu kuvuga ibyo abantu batekereza.
Icyakora, nyuma y’ibyumweru bike yaje kuvuga ko abaye ahagaritse iri hererekanya, kuko atabwijwe ukuri ku mubare wa konti za baringa ziyibonekaho, zishobora kuba ari nyinshi kurusha uko yabikekaga.
Musk ni we muherwe wa mbere ku isi, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari zisaga $220.
Mu gihe yari kwikura muri iri hererekanya, yashoboraga gucibwa miliyari $1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!