Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe, nibwo abayobozi ba Cogebanque bashyikirije MTN Rwanda telefone 1000 mu rwego rwo gutanga umusanzu wayo mu kwihutisha ikoranabuhanga mu banyarwanda.

Ku wa 20 Ukuboza 2019 nibwo MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Connect Rwanda, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, nibura imwe muri buri rugo.

Kuva icyo gihe ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo bahise batangira kwiyemeza izo bazatanga, abandi bakazitanga cyangwa bagatanga amafaranga yo kuzigura.

Uretse gushyigikira iyi gahunda ya Connect Rwanda, Cogebanque ikomeje gahunda zitadukanye zigamike guteza imbere ikoranabuhanga.

Yagabye amashami 28, ifite aba-agents barenga 600, ikaba ifite serivisi zitandukanye zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ririmo amakarita, internet banking ndetse na telefone (Mobile banking, Mobile App na push & pull).

Ni serivisi yifashishwa n’abakiliya b’iyi banki mu kuba babona uko konti zabo zihagaze mu gihe havuyeho amafaranga cyangwa yongewe kuri konti, ishobora kandi kwifashihwa mu kwishyura fagitire z’amazi n’umuriro ndetse uyikoresha ashobora no kwiyoherereza amafaranga yo guhamagaza kuri telefone.

Cogebanque itanga Serivisi Mpuzamahanga binyuze mu ikoranabuhanga mu korohereza abanyarwanda kwizigamira nkuko biri muri gahunda za leta.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, ashyikiriza Umuyobozi mukuru wa MTN, Mitwa Kaemba Ng’ambi, sheki y'umubare wa telefone zatanzwe muri gahunda ya Connect Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, ashyikiriza Umuyobozi mukuru wa MTN, Mitwa Kaemba Ng’ambi, sheki y'umubare wa telefone zatanzwe muri gahunda ya Connect Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, yijeje Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mitwa Kaemba Ng’ambi, ko azakomeza gushyigikira ikoranabuhanga mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, yijeje Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mitwa Kaemba Ng’ambi, ko azakomeza gushyigikira ikoranabuhanga mu Rwanda
Telefone zigezweho zatanzwe zigiye gushyikirizwa abaturage batishoboye kugira ngo bagendane n'ikoranabuhanga
Telefone zigezweho zatanzwe zigiye gushyikirizwa abaturage batishoboye kugira ngo bagendane n'ikoranabuhanga
Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa Cogebanque yatangiyemo telefoni 1000 zizahabwa abaturage
Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa Cogebanque yatangiyemo telefoni 1000 zizahabwa abaturage