Ni ikigo cyitezweho guha ubumenyi bwisumbuye abanyeshuri, bubafasha kubaka porogaramu za mudasobwa zakwifashishwa mu gukemura ibibazo abaturage bahura na byo.
Kiri mu mushinga mugari wa CMU Africa uzwi nka Upanzi Network ugamije guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho binyuze muri za laboratwari z’ubushakashatsi zashyizwe hirya no hino muri Afurika.
Upanzi Network yibanda ku kurema, kugerageza no gushyira mu bikorwa imishinga ikemura ibibazo by’abaturage hisunzwe ikoranabuhanga rigezweho rishingira ku dushya.
Ku ikubitiro iki kigo cyatangiranye n’imishinga itanu irimo uwo guteza imbere ubuzima nko gupima maralia hifashishijwe AI, imashini ifasha no gusesengura amakuru mu gihe gito nta kwibeshya, bigaca imirongo yo kwa muganga.
Hari kandi ibijyanye no kubungabunga umutekano mu by’ikoranabuhanga, gufasha abantu kugira umwirondoro w’ikoranabuhanga bidasabye kugendana indangamuntu zisanzwe.
Undi mushinga ujyanye no kwimakaza ikoranabuhanga mu by’imari (fintech) no kwimakaza itumanaho mu buryo bugezweho.
Umwarimu muri CMU Afrika ushinzwe imishinga muri Upanzi Network, Emmanuel Ndashimye, yavuze ko mu myaka ine ishize, bakoze kuri iyo mishinga ku buryo imwe igeze ku rwego rwo gushyirwa mu bikorwa mu guteza imbere inyungu rusange z’Abanyafurika.
Ndashimye yavuze ko nk’umushinga w’itumanaho ayoboye ubu watangiye gushyirwa mu bikorwa, aho uzatangirizwa mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.
Ati “Tuzaba dufasha abo muri icyo gice gutumanaho badakeneye internet. Nk’ubu nshobora kuganira n’umuvandimwe wanjye uri mu cyaro binyuze kuri WhatsApp, ariko bikanyura kuri server yo muri Amerika. Ba bandi batabona WhatsApp tuzabafasha gusangira ubutumwa bitanyuze kuri internet bigakorwa hagati yabo bonyine.”
Bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bubatse hifashishwe ‘server’ bazashyira muri icyo gice ku buryo uri mu mudugudu wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu bazajya basangira amakuru nta internet bisabye.
Ndashimye ati “Uri hano ushaka kugurisha inka n’ushaka kuyigura, si ngombwa ko bahurira ku isoko, ahubwo binyuze muri bwa buryo tugiye gushyiraho ugurisha azajya abigaragaza ugura abimenye amusange aho ari.”
Uretse u Rwanda, Upanzi Nework yamaze kugezwa no muri Maroc, Botswana na Afurika y’Epfo, intego ni uko yagera mu bihugu 22 abanyeshuri ba CMU-Africa baturukamo ndetse bigakwira muri Afurika yose, iyi kaminuza igafasha mu gukemura ibibazo bibangamiye abarenga miliyari 1.5 batuye uyu mugabane.
Umuyobozi Mukuru wa CMU Africa, Conrad Tucker, yavuze ko Abanyafurika na bo bashoboye guhanga ibyabo aho guhora bishingikirije ku by’abandi, ari na byo bari gutangamo umusanzu.
Ati “Nk’urugero niba u Rwanda rufite ‘software’ yakorerwa mu gihugu, niba ikeneye gusimbuzwa cyangwa kongerwamo amakuru mashya, aho kujya gushaka abanyamahanga babikora, uzajya gushaka wa muntu wo mu Rwanda wayikoze. Ni uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.”
Mu 2011 ni bwo u Rwanda rwafatanyije na Kaminuza ya Carnegie Mellon gutangiza Ishami ryayo muri Afurika riherereye muri Kigali Innovation City. Ritanga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s) mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI, ‘ICT’, ‘Computer Engineering’.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!