00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byose ukeneye kumenya ku kibazo cya Microsoft cyahagaritse ingendo z’indege 3,300 mu munsi umwe

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 20 July 2024 saa 05:16
Yasuwe :

Sosiyete y’Abanyamerika ifite izina rikomeye mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga, Crowdstrike, ni yo ntandaro y’ikibazo cyabaye kuri mudasobwa zikoresha ’Microsoft Windows’, ku wa 19 Nyakanga 2024.

Mudasobwa zahuye n’icyo kibazo zameraga nk’izifungutse bundi bushya (restart) nyamara iyo ’restart’ ntirangire, ikamara amasaha menshi muri ’screen’ haka ubururu.

Crowdstrike ifite icyicaro i Texas, yasobanuye ko icyo kibazo cyatewe n’amakosa yabaye ubwo hakorwaga amavugurura (update) kuri porogaramu yayo irinda umutekano wa mudasobwa zikoresha Microsoft Windows, kugira ngo zitagerwaho n’ibitero by’ikoranabuhanga.

’Falcon Sensor’ ni yo porogaramu yashyirwagamo amavugurura, aho byasabaga ko ibanza yakorera ’scan’ izo mudasobwa, ikagenzura niba ziriho ’virus’ cyangwa ibindi bikoreshwa n’abagaba ibitero by’ikoranabuhanga.

Microsoft yabanje kugira inama abagezweho n’icyo kibazo ko bajya bacana mudasobwa zabo bakongera bakazizimya, bakabikora nibura inshuro 15.

Ku bazobereye iby’ikoranabuhanga, bagirwaga inama yo gusiba ikintu kimwe mu biri kuri iyo mudasobwa.

Hari abagerageje bumwe muri ubwo buryo bigakunda, mudasobwa zikongera gukora neza.

Nyuma yaho, Microsoft yaje gutangaza ko amavurura yakorwaga kuri Falcon Sensor yahagaritswe muri izo mudasobwa, kugira ngo icyo kibazo kidakomeza guteza impagarara.

Umubare wa mudasobwa zagezweho n’icyo kibazo ntuzwi.

Gusa Crowdstrike iherutse kugaragaza ko ifite abakiliya 24,000, kandi bose ni ibigo bikomeye kuko serivisi zayo ntizikenerwa n’abantu ku giti cyabo.

Ibyo byumvikanisha ko umubare wa mudasobwa zagezweho n’icyo kibazo ushobora kuba ari munini cyane, bitewe n’uko ibyo bigo bikomeye nabyo bifite abakozi benshi.

Ku ikubitiro, ibigo byagizweho ingaruka cyane ni ibitanga serivisi z’imari, iz’ubuvuzi n’iz’ingendo zo mu kirere.

Ingendo z’indege zirenga 3,300 zarahagaritswe ku Isi yose kubera icyo kibazo.

Ibibuga by’indege byo mu Bwongereza birimo icya Stansted n’icya Gatwick byagaragayeho abagenzi batonze imirongo miremire bashobewe. Ni mu gihe British Airways yo yasubitse ingendo nyinshi.

Delta na American Airlines, n’izindi sosiyete zitwara abantu mu ndege muri Amerika zahagaritse ingendo nyinshi; muri Australia naho Virgin Australia na Jetstar zibigenza uko.

I Tokyo mu Buyapani, i Amsterdam mu Buholandi, n’i Delhi mu Buhinde, abagenzi, abarwayi n’abagana amabanki bari bashobewe.

Sosiyete za gari ya moshi zarakerewe mu ngendo zazo, ibinyamakuru bimwe bimara amasaha menshi bitumvikana bitanagaragara, naho muri leta zimwe zo muri Amerika umurongo 911 wakirwaho ubufasha ntiwakoraga neza.

Nubwo bamwe bari bababajwe n’ingaruka bagizweho n’icyo kibazo cyabaye, biragoye ko abakiliya ba Crowdstrike bayivumburaho kuko ifatwa nk’imwe muri sosiyete zizewe mu kurinda umutekano w’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wayo, George Kurtz, yihutiye gusobanura ko icyo kibazo kitatewe n’ibitero by’ikoranabuhanga, kugira ngo kitaza gutuma abakiliya bayo bayibonamo intege nke kandi isanzwe ari yo yiyambazwa aho rukomeye.

Ati “Ikibazo cyamaze kumenyekana, gishyirwa ku ruhande, kandi hari gukorwa ibishoboka ngo gikemurwe. Iki kibazo ntaho gihuriye n’umutekano cyangwa igitero cy’ikoranabuhanga.”

Mu myaka 13 imaze, Crowdstrike yiyambazwa kenshi aho byakomeye, ibigo cyangwa abantu runaka bibasiwe n’ibitero by’ikoranabuhanga.

Abakozi bayo babarirwa mu 8,500, bafasha gukora iperereza ku nkomoko z’ibitero byabaye no guhangana na byo, ndetse no kubikumira.

Haratekerezwa ko sosiyete z’ubwishingizi ari zo zishobora kwishyura indishyi kuri bimwe mu bihombo byatewe n’ingaruka z’icyo kibazo.

Iyi foto yafatiwe i Hong Kong, umwe mu bagenzi yasinziriye ku kibuga cy'indege kubera kuhatinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages