00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu mateka, SpaceX igiye gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 24 June 2026 saa 07:14
Yasuwe :

SpaceX, ikigo giherutse gushyirwa ku isoko ry’imigabane kiyobowe na Elon Musk, gishaka gukusanya nibura miliyari 25$ kugira ngo kiyashore mu mushinga wayo mugari wo kwagura urwego rw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI.

Kubaka urwego rw’ikoranabuhanga rya AI rukomeye bisaba ibyuma bya mudasobwa bihenze cyane, ibyanya binini byagenewe kubika no gusesengura amakuru, n’ingufu zihambaye z’amashanyarazi.

Aya mafaranga kandi azakoreshwa mu kwishyura inguzanyo zisanzwe no gukemura ibindi by’ingenzi bikenerwa mu bucuruzi rusange.

Kugira ngo ibone aya mafaranga, SpaceX iri kugurisha impapuro mpeshwamwenda [investment grade bonds] ku nshuro yayo ya mbere.

Izi mpapuro mpeshwamwenda zigabanyije mu byiciro bitanu bitandukanye bitewe n’igihe zigomba kwishyurirwa. Harimo izizishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu, imyaka irindwi, imyaka 10, imyaka 20 n’imyaka 30.

Abashoramari bishimiye cyane aya mahirwe. Abantu bamaze gusaba kugura izi mpapuro mpeshwamwenda ku gaciro k’agera kuri miliyari 85$.

Banki zikomeye nka Bank of America, Citigroup, JPMorgan Chase, Goldman Sachs na Morgan Stanley ziri gufasha mu gucunga ubu bucuruzi.

Ibigo bishinzwe kugenzura no gutanga amanota ku bushobozi bwo kwishyura inguzanyo nabyo byahaye iki kigo amanota meza, byerekana ko byizera ko SpaceX ihagaze neza mu by’imari.

Aya makuru aje nyuma y’igihe gito SpaceX igaragaye bwa mbere ku isoko ry’imigabane, aho igiciro cy’imigabane yayo ubu kirimo kongera kuzamuka nyuma y’igabanuka riherutse kuba mu rwego rw’ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages